Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 842 byafashwe mu masaha 24, byagaragaje abandi bantu babiri barwaye Coronavirus, ibi byatumye umubare w’abarwayi iki Cyorezo mu Rwanda ugera ku 120 harimo 18 bayikize.
iyi Minisiteri yavuze ko Abarwayi bashya 2 batahuwe ko bahuye n’abandi barwayi iki Cyorezo mu Rwanda.
Abo bagaragaye bose bahise bashyirwa mu kato kandi igikorwa cyo gushakisha abantu bahuye n’abo nacyo kirahomeje ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’abaganga nk’uko iyi Minisiteri ibivuga.
Mu itangazo rya Minisante rinavuga ko “Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’ukurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga Kandi ko abihanirwa n’amategeko.”
Minisiteri y’ubutabera mu masaha yatambutse yatangaje ko hari abantu 4 bakurikiranweho guhisha ko bahuye n’abarwaye Coronavirus.
Iyi Minisiteri yavuze ko nibigaragara ko babikoze nkana bazagezwa imbere y’inkiko.