U RWANDA MU BIHUGU BYA MBERE BYIZEWE N’ABASHORAMARI MURI AFRIKA

U Rwanda rwongeye kwigaragaza nk’imwe mu nkingi z’ubukungu bwizewe ku mugabane wa Afurika, nyuma y’uko raporo nshya ya Institute of International Finance (IIF) irushyize mu bihugu bya mbere bifitiwe icyizere n’abashoramari mpuzamahanga. Iyo raporo ishingiye ku buryo ibihugu bicunga imari ya Leta, bitanga amakuru mu mucyo ndetse n’ubushobozi bwabyo bwo kubahiriza inshingano z’imari.

Raporo igaragaza ko u Rwanda rwabonye amanota 43.4 kuri 50, runganya na Afurika y’Epfo, biza ku isonga mu bihugu bya Afurika byitwaye neza muri iki gikorwa. Ibi bishimangira ko igihugu gikomeje kubaka icyizere ku rwego mpuzamahanga binyuze mu miyoborere ishingiye ku mucyo no gucunga neza umutungo wa Leta.

Abasesenguzi bavuga ko kuba igihugu gifite urwego rwo hejuru rw’icyizere ku bashoramari bifasha mu gukurura ishoramari rituruka hanze, kubona inguzanyo ku nyungu nziza no kongera amahirwe y’iterambere ry’ubukungu. Iyo myanya myiza kandi ishimangira ko politiki z’ubukungu u Rwanda rushyira mu bikorwa zikomeje gutanga umusaruro.

Raporo ya IIF isuzuma ibintu birimo uburyo amakuru ajyanye n’ingengo y’imari n’imyenda ya Leta atangazwa ku gihe, imicungire y’umutungo wa Leta, ndetse n’uburyo ibihugu byubahiriza amahame mpuzamahanga mu miyoborere y’ubukungu. Kuba u Rwanda rwitwaye neza muri ibi bipimo ni ikimenyetso cy’uko rwubaka urwego rw’imari rufite icyizere kandi rufunguye ku bashoramari.

Mu myaka yashize, u Rwanda rwagiye rushyira imbaraga mu kuvugurura imicungire y’imari ya Leta, gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi no koroshya ishoramari. Izi ngamba zatumye igihugu gikomeza kwiyongera ku rutonde rw’ibihugu bikurura ishoramari muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Iyi raporo ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere gahunda zigamije kuzamura ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, kongera ibikorwa remezo no guteza imbere urwego rw’imari. Abahanga mu bukungu bemeza ko gukomeza kubungabunga uyu mucyo no gukoresha neza umutungo wa Leta bizatuma igihugu kirushaho gukomeza gukurura abashoramari no guteza imbere ubukungu burambye.