LIONEL MESSI YANDITSE AMATEKA MASHYA MU MUKINO ARGENTINE YASEZEREYEMO ABONGEREZA.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika hakinwaga umukino wa ½ cy’irangiza wahuzaga Ubwongereza na Argentina aho buri kipe yashakaga  itike yo gukina umukino wa nyuma uzayihuza n’ikipe ya Espagne, ukaba umukino Lionel Messi yaraye yandikiyemo amateka mashya aho yaraye abaye umukinnyi wa mbere ku Isi ubashije gutanga imipira myinshi(assists) ivamo ibitego.

Ni umukino wabanje kugora cyane Argentine, ndetse yinjizwa n’igitego cyashyizwemo na Anthony Gordon ku munota wa 55, bisaba ko Argentine iva inyuma ikajya kwishyura.

 

Lionel Messi yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego byagejeje Argentine ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

 

Lionel Messi yakomeje kwerekana ubuhangange bwe mu mupira w’amaguru

 

Lionel Messi yishimiye gutanga umupira wa 12 uvamo igitego mu Gikombe cy’Isi

 

Lionel Messi yafashije bagenzi be kugera ku mukino wa nyuma

 

Argentine yavuye inyuma itsinda u Bwongereza muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi

Ku munota wa 85 ubwo icyizere cy’abafana cyari cyashize, Messi yatangiye urugendo rwo kwandika amateka mashya y’umukinnyi watanze imipira myinshi ivamo ibitego ubwo yahaga umupira  Enzo Fernandez, yishyura igitego cya mbere, hanyuma ku munota wa kabiri w’inyongera Messi yahaye undi mupira Lautaro Martinez wavuyemo igitego cy’intsinzi maze Argentine isezerera Ubwongereza ibutsinze ibitegi 2-1.

Lionel Messi ni we wabaye umukinnyi mwiza mu mukino, iba inshuro ya gatanu mu mikino irindwi amaze gukina muri iri rushanwa, ndetse yuzuza n’imipira 12 yatanze mu irushanwa rimwe ry’Igikombe cy’Isi.

Lionel Messi ufite Ballon d’Or umunani ari na we ufite nyinshi mu mateka y’Isi, yaraye ashimangiye amateka mashya aba umukinnyi utanze imipira ivamo ibitego myinshi kurusha abandi bose babayeho nkuko imibare ibigaragaza.

 

1.Lionel Messi –12 assists

2.Fritz Walter – 10 assists

3.Pelé – 8 assists

4.Diego Maradona – 8 assists

5.Grzegorz Lato – 7 assists