Perezida Lungu yakiriwe na Minisitiri w’intebe Ngirente i Kigali(Amafoto)

Perezida wa Zambia Edgar Lungu yageze i Kigali aho yitabiriye inama yiga ku ntego zirambye z’iterambere iri kubera mu Rwanda.

Iyo nama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere baturutse hirya no hino ku isi, aho kuri iyi nshuro hibandwa ku mugabane w’Afurika.

Perezida Lungu yakiriwe na Ministiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza iyi nama, umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye yagaragajwe  impungenge ko hatagizwe igikorwa umugabane w’Afurika wazagorwa no kugera ku ntego 17 z’iterambere rirambye isi yihaye kuba yagezeho mu mwaka wa 2030.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kureba no kwihutisha intego 17 z’iterambere rirambye ku mugabane w’Afurika busanga hakiri icyizere cy’uko izo ntego zagerwaho mu myaka 10 n’amezi make bisigaye.

Dr Belay Begashow uyobora icyo kigo yemera ko ubwo haganirwaga kuri izi ntego hari ibitaranogejwe, ariko ngo kuri ubu hari icyo ibihugu byakora.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa kane izakomeza no kuri uyu wa gatanu, ni nayo Perezida Edgar Lungu yitabiriye.

Raporo y’ikigo gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa intego z’iterambere rirambye ku ruhande rw’Afurika, igaragaza ko mu myaka itatu ishize ibihugu by’amajyaruguru y’Afurika biri mu murongo mwiza wo gushyira mu bikorwa intego zirebana n’imibere myiza ya rubanda mugihe ibihugu by’Afurika yo hagati yo nta kizere itanga.

Photo: Primature

Leave a Reply