Ibigwi bya politiki bya Perezida Muhammadu Buhari uyobora Nigeria

Taliki ya 27 Gashyantare 2019, ni bwo ibyavuye mu matora y’Abanya-Nigeriya byagaragaje ko Muhammadu Buhari yongeye gutsindira intebe y’umukuru w’igihugu binyuze mu matora.

Ni muri manda ye ya 2 nyuma y’aho muri manda ye ya mbere yanditse amateka muri Nigeria, yo kuba ariwe mukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi watsinze amatora y’umukuru w’igihugu ahigitse Perezida wari wicaye kuri iyi ntebe Goodluck Jonathan.

Muhammadu Buhari yavutse kuwa 17 Ukuboza mu 1942 i Daura muri Leta ya Katsina, iherereye mu majyaruguru ya Nigeria hafi n’umupaka w’igihugu cya Tchad. Ni umuhererezi mu muryango w’abana 23.

Icyakora Perezida Buhari  yarezwe na nyina, kuko se yaje kwitaba Imana afite imyaka 4 gusa.

Bumwe mu buzima bw’ingenzi bwa Muhammadu Buhari muri politiki

Ku myaka 19, Muhammadu Buhari yagiye mu gisirikare, mu 1980 aba umusirikare mukuru mu ngabo za Nigeria. Yakoreye imyitozo mu bihugu birimo Ubuhinde, Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Muhammadu Buhari kuri ubu wavuye mu gisirikari, yari  afite  ipeti   rya ‘General Major’, ndetse yayoboye Nigeria amezi 20 guhera mu Ugushyingo 1983 nyuma ya ‘coup d’état’ yarangije Repubulika ya kabiri.

Mu 1983, Perezida Buhari yafashe ubutegetsi ahiritse Perezida Shehu Shagri watowe mu 1979. Ubutegetsi bwe ntibwarambye kuko mu 1985 yakuweho na Gen. (General) Ibrahim Babangida.

Mu mezi 20 yayoboye, yaranzwe no gufunga abantu benshi, barimo umunyamuzika Fela Kuti wavumbuye injyana ya Afrobeat, anahonyora uburenganzira bwa muntu.

Buhari yiyamamarije kuyobora igihugu cya Nijeriya inshuro eshatu zose, ariko agatsindwa amatora. Yiyamamaje mu mwaka wa 2003, 2007 ndetse na 2011.

Mu 2003, Perezida Buhari yiyamamaje mu matora y’umukuru w’igihugu atsindwa na Olusegun Obasanjo, mu 2007 na 2011 ntiyabasha gutsinda Umaru Yar’Adua na Goodluck Jonathan, icyakora mu mwaka wa 2015 amahirwe yaramusekeye  yegukanye insinzi.

Mu 2011 gutsindwa kwe kwakurikiwe n’imvururu zahitanye ubuzima bw’abantu muri Nigeria. Mu 2014 Muhammadu Buhari yatanzweho umukandida n’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Nigeria (APC), atsinze Atiku Abubakar bari bahanganye.

Buhari yongeye gutorerwa kuyobora Nigeria muri 2019. Taliki ya 27 Gashyantare 2019, ni bwo ibyavuye mu matora y’Abanya-Nigeriya byagaragaje ko Muhammadu Buhari yongeye gutsindira intebe y’umukuru w’igihugu binyuze mu matora.

Abamushyigikiye bemeza ko muri manda ye ya mbere yagerageje kurwanya ruswa n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, icyakora uyu mukambwe kandi yanahanganye n’ibihuha ku rupfu rwe. Kuva mu mwaka wa 2017, byavuzwe ko Perezida Buhari yaba yarapfuye cyangwa arembye ku buryo hahimbwe undi muntu umusimbura, uzajya agaragara mu ruhame. Ibyo yagiye ahakanira kure.

Dusubiye gato inyuma muri manda ye ya 2, Perezida Buhari ni we wa mbere utavuga rumwe n’ubutegetsi ubashije gutsinda uwari ku butegetsi. Ku nshuro ya kane yiyamamariza kuba umukuru w’igihugu, yagize amahirwe yo gutoranywa ngo ahagararire ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi (All progressives Congress, APC).

Intsinzi ya perezida Buhari yishimiye n’abakuru b’ibihugu batari bacye barimo na Perezida w’u Bushinwa Xi JinPing, ndetse na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Buhari yishimira insinzi yijeje Abanyanigeria ubu basaga miliyoni 190 ko agiye guhindura byinshi, harimo no guhashya ruswa yabaye imungu ikomeye muri iki gihugu cya mbere mu bukungu muri Afurika.

Ati: “Ubuyobozi bushya buzongera imbaraga mu kwimakaza amahoro n’umutekano, iterambere rirambye ndetse no kurwanya ruswa.”

“Tugendeye ku buzima twatakaje mu minsi ishize inzego z’umutekano zizamura imbara mu kurinda abaturage.”

Perezida Muhammadu Buhari kandi kuri ubu afite abana 10 yabyaranye n’abagore 2 bashakanye mu bihe bitandukanye.

Leave a Reply