AFC/M23 mu gukemura ihurizo rya za kaminuza mu mujyi wa Goma

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko rigiye gushaka uburyo ibikorwa by’amasomo muri za kaminuza zo mu mujyi wa Goma byakomeza, nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ifashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’amashuri makuru na kaminuza biri mu bice bigenzurwa na AFC/M23 yitwaje ikibazo yita icy’umutekano muke.

Iki kibazo cyafashe indi ntera nyuma y’icyemezo cya Minisiteri y’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi mu bya Siyansi n’Udushya cya Congo cyo ku wa 20 Kanama 2026, cyahagaritse ibikorwa by’amasomo mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027 muri za kaminuza n’amashuri makuru 11 yo mu mijyi ya Goma na Bukavu. Icyemezo cyatangajwe ku mugaragaro ku wa 26 Kanama.

Muri Goma, iki cyemezo kireba ibigo bitanu birimo Université de Goma (UNIGOM), Institut Supérieur de Commerce (ISC-Goma), Institut Supérieur des Techniques Médicales (ISTM-Goma), Institut Supérieur des Techniques Appliquées (ISTA-Goma) na Institut Supérieur Pédagogique (ISP-Goma).

Minisiteri ya RDC yavuze ko yafashe iki cyemezo kubera ko umutekano muri Goma na Bukavu ukomeje kuba ikibazo, ku buryo ibikorwa bisanzwe by’amashuri makuru bishobora guhungabana. Yavuze kandi ko igamije kurinda abanyeshuri n’abakozi ndetse no kubungabunga agaciro k’impamyabumenyi zitangwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ihagarikwa ntirireba kwiga gusa. Rireba kandi kwiyandikisha kw’abanyeshuri, kwigisha, ibizamini, isuzuma, gutangaza no kwemeza amanota ndetse n’ibindi bikorwa bishobora gutuma hatangwa impamyabumenyi mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027.

Ku rundi ruhande, AFC/M23 yanze kwemera iki cyemezo, ivuga ko uburezi butagomba kuba igitambo cy’amakimbirane ya politiki n’umutekano.

Delion Kimbulugu yatangaje ko AFC M23 igiye gushaka uko amashuri akomeza

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 26 Kanama 2026, AFC/M23, Umunyamabanga Uhoraho wungirije wayo, Delion Kimbulungu, yatangaje ko kwiga ari uburenganzira bw’abanyeshuri, bityo ko nta muyobozi n’umwe ukwiye kububavutsa. yavuze ko AFC/M23 izafata ingamba zo gutuma ibikorwa by’amashuri makuru bikomeza mu bice igenzura, aho kuba abanyeshuri n’abakozi ari bo bagomba kwishyura ikiguzi cy’amakimbirane hagati yayo na Guverinoma ya Kinshasa.

Bisimwa yanenze icyemezo leta ya Congo yafashe

Bertrand Bisimwa, Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, yanenze icyemezo cya Kinshasa, avuga ko uburezi budakwiye gukoreshwa nk’intwaro mu ntambara ya politiki. AFC/M23 ivuga ko yari isanzwe iteganya uburyo bwo gukomeza ibikorwa by’amashuri makuru muri Goma na Bukavu.