UGANDA:Umwami Omukama Oyo yaguye ishyanga, Tooro itangaza ko ikamba rizakomeza

Umwami wa Tooro  muri Uganda, Omukama Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, yatangiye ishyanga muri Leta zunze ubumwe za Amerika afite imyaka 34  , nyuma y’imyaka isaga 31 ari ku ngoma. Urupfu rwe rwemejwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Tooro, Calvin Armstrong Rwomiire Akiiki, mu itangazo ryasohotse ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026.

Umwami Oyo yatanze ahagana saa yine z’ijoro nyuma yo kujyanwa mu bitaro bivugwa ko yari afite uburwayi bwa kanseri , nk’uko ubuyobozi bw’Ubwami bwa Tooro bwabitangaje. Minisitiri w’Intebe yavuze ko ari igihombo gikomeye ku muryango w’ibwami, abaturage ba Tooro ndetse n’igihugu cya Uganda muri rusange.

Umwami wa Tooro yatanze afite imyaka 34

Nyuma y’urupfu rw’Umwami Oyo, ikibazo gikomeye cyari ukumenya uzasimbura umwami wari umaze imyaka hafi 31 ku ngoma.

Ubuyobozi bw’Ubwami bwa Tooro bwahumurije abaturage buvuga ko ikamba rizakomeza, kuko Umwami Oyo yasize inyuma umuhungu w’Umwami, ari na we uzaba umuragwa w’ikamba.

Minisitiri w’Intebe Rwomiire yavuze ko amazina n’umwirondoro w’uwo mwana w’Umwami bizatangazwa igihe gikwiye, hakurikijwe imigenzo n’amategeko gakondo by’Ubwami bwa Tooro.