Leta y’Ubushinwa yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ibikorwa byo gushakisha no gutabara abantu mu gace ka Gyirong muri Tibet, ku mupaka uhuza Ubushinwa na Nepal, nyuma y’uko habonetse impungenge ko hashobora kuba undi mwuzure ukomeye. Abatabazi bahagaritse ibikorwa ahantu hafashwe cyane n’ibiza kugira ngo birinde ko na bo bahura n’akaga.
Ibi bibaye nyuma y’umwuzure ukomeye wibasiye aka gace ku wa 26 Kanama 2026, ukaba waratewe n’itenguka ry’ubutaka n’urubura ku misozi miremire, bigakurikirwa n’amazi menshi, ibyondo n’ibisigazwa by’amabuye byamanutse mu mibande y’imigezi. Ibi byangije imihanda, ibiraro, amazu n’ibindi bikorwa remezo ku mpande zombi z’umupaka.
Impamvu nyamukuru yatumye Ubushinwa buhagarika ibikorwa byo gutabara ni ikiyaga cy’amazi cyavutse nyuma y’uko imyanda n’amabuye byafunze inzira y’umugezi.
Abatekinisiye n’inzobere mu by’ubutaka barimo gukurikirana iki kiyaga kuko amazi arimo kwiyongera. Iyo urukuta rw’imyanda rufashe amazi rwasenyuka, amazi menshi ashobora guhita amanuka mu buryo butunguranye, bikongera guteza umwuzure ukomeye mu bice biri munsi yaho. Reuters yatangaje ko hari ikiyaga gishobora kwakira hafi metero kibe miliyoni eshatu z’amazi, ibintu byatumye ubuyobozi bukomeza kuba maso.
Ku ruhande rwa Nepal na ho, abayobozi basabye abaturage, ba mukerarugendo ndetse n’abatabazi kutegera inkombe z’imigezi, kubera ko hakomeje kuba ibyago by’umwuzure utunguranye.
Iki kiza cyasize umubare munini w’abantu bapfuye ndetse n’abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero.
Kugeza ku wa 28 Kanama, Polisi ya Nepal yatangaje ko abantu 469 bamaze gupfa, mu gihe abandi 1,545 bakomeretse banakurwa mu bice byibasiwe n’umwuzure. Muri Tibet, abantu batatu ni bo bari bamaze kwemezwa ko bapfuye.

