Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje ko imirimo yo kubaka Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Nyabarongo II igeze kuri 75%, kandi ko hatagize igihinduka ruzaba rwujujwe bitarenze mu Kuboza 2027.
Uru rugomero rurimo kubakwa hagati y’Akarere ka Gakenke na Kamonyi. Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng. Maximilien Byilingiro, ubwo yasuraga aharimo kubakwa uru rugomero, yashimye aho imirimo igeze, asaba kompanyi y’Abashinwa Power China-SINOHYDRO n’abatekinisiye ba REG-EDCL gukomeza kwihutisha imirimo kugira ngo igihe cyagenwe cyo kururangiza kitarenzwa.
REG yavuze ko Nyabarongo II izaba ifite ubushobozi bwo kubyara amashanyarazi angana na Megawatt 43.5 (MW). Izaba kandi ifite ubushobozi bwo gutanga amazi arenga metero kibe miliyoni 445 ku munsi.
Uru rugomero ruzaba rufite ikigega kinini cy’amazi, kizakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo kuhira imyaka no gufasha mu gukumira imyuzure mu bice byo hasi y’urugomero.
Umuyobozi ushinzwe imishinga ibyara ikanakwirakwiza amashanyarazi muri REG-EDCL, Theoneste Higaniro, yavuze ko intego yo kurangiza uyu mushinga mu mwaka utaha ishoboka, kuko hakiri igihe gihagije cyo gukomeza imirimo.
Yasobanuye ko hari ibibazo by’ubwikorezi byagize ingaruka ku itangwa ry’ibikoresho biva mu Bushinwa no mu tundi duce, ariko ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ibyo bikoresho bigere ku gihe, bityo ibikorwa byo kubishyira mu rugomero bikomeze nta yandi mananiza.
Ku ruhande rw’ikompanyi Power China-SINOHYDRO, Liu Qiankun yavuze ko abakozi bakomeje gukora amasaha yose, iminsi irindwi mu cyumweru, mu rwego rwo kwihutisha imirimo no kugera ku ntego yo kurangiza umushinga mu gihe cyagenwe.
REG ivuga ko Nyabarongo II izagira uruhare mu kongera amashanyarazi yizewe, adacikagurika kandi ahendutse ku bafatabuguzi, inganda ndetse n’abashoramari.

