Joheirry Mola wambitswe ikamba rya Miss World 2026 ni muntu ki?

Joheirry Mola Dominguez, umunyamideli n’umwarimu ukomoka muri Repubulika Dominikani, ni we wegukanye ikamba rya Miss World 2026, aba Umunya-Dominikani wa kabiri utsindiye iri rushanwa nyuma ya Mariasela Álvarez waryegukanye mu 1982.

Mola yavutse ku wa 27 Nzeri 2001 i Santo Domingo muri Repubulika Dominikani. Yize muri Universidad Iberoamericana (UNIBE), aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’imicungire n’ubuyobozi bw’ubucuruzi.

Nubwo azwi cyane mu bijyanye n’imideli n’amarushanwa y’ubwiza, Joheirry Mola afite n’uruhare mu burezi, kuko akora nk’umwarimu. Yashinze kandi umushinga witwa Voices of Tomorrow, ugamije gufasha no guteza imbere abana n’urubyiruko.

Mola afite ubunararibonye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, itangazamakuru, gutangaza amakuru kuri televiziyo, kumurika imideli ndetse n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage.

Uko yageze kuri Miss World

Muri 2025, Joheirry Mola yahagarariye Distrito Nacional mu irushanwa rya Miss World Dominican Republic, aho yegukanye ikamba ry’igihugu ndetse ahita abona itike yo guhagararira Repubulika Dominikani muri Miss World 2026.

Mu irushanwa rya Miss World 2026 ryabereye muri Vietnam, Mola yitwaye neza kuva mu byiciro bibanza. Mu marushanwa ya Top Model, yegukanye ikamba rihagarariye umugabane wa Americas & Caribbean, bituma agera mu bakobwa 40 bari basigaye bahatanira ikamba.

Yakomeje gutsinda ibyiciro byakurikiyeho, kugeza ubwo yegukanye ikamba rikuru rya Miss World 2026.

Intsinzi ye yabaye amateka kuri Repubulika Dominikani, kuko ari bwo bwa kabiri umugore ukomoka muri icyo gihugu atwaye ikamba rya Miss World. Uwa mbere ni Mariasela Álvarez, waryegukanye mu 1982.

Uretse kuba Miss World 2026, Joheirry Mola azakomeza gukoresha ijwi n’izina rye mu bikorwa byo guteza imbere abana n’urubyiruko, cyane cyane binyuze mu mushinga we wa Voices of Tomorrow.