Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Salalah muri Oman, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Oman.

Perezida Kagame yakiriwe na Sultan wa Oman, Haitham bin Tariq, mu muhango wo kumwakira watangije uru ruzinduko, akaba ari na rwo rwa mbere Perezida w’u Rwanda agiriye muri Oman mu buryo bw’uruzinduko rwemewe.
Nyuma y’umuhango wo kwakira Perezida Kagame, yagiranye ibiganiro na Sultan Haitham bin Tariq, mbere y’uko hakurikira ibiganiro byahuje intumwa z’ibihugu byombi.
Ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe uburyo u Rwanda na Oman byarushaho guteza imbere umubano usanzwe hagati yabyo, ndetse no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye kubw’inyungu z’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko kandi hateganyijwe gusinywa amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo gushyiraho uburyo bushya bwo guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Oman.
Ku munsi wa kabiri w’uru ruzinduko, Perezida Kagame ateganyijwe gusura inzu ndangamurage ya Frankincense Land, iherereye muri Al Baleed Archaeological Park, ahantu ndangamateka hashyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO.
Perezida Kagame azanasura Razat Royal Farm, umurima wa cyami ufite ubuso burenga hegitari 404.686. Uyu murima uri mu bigo by’ingenzi by’ubuhinzi mu Ntara ya Dhofar, ndetse ukaba unifashishwa mu bikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi no mu burezi.
Mu rwego rwo kwakira Perezida Kagame n’intumwa ayoboye, Sultan Haitham bin Tariq azabakira mu musangiro.
U Rwanda na Oman bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mateka, aho ibihugu byombi bikomeje gushaka amahirwe mashya yo guteza imbere imikoranire.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rutegerejwemo umusaruro mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bijyanye n’ubufatanye bw’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari n’izindi nzego z’inyungu rusange.

