Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye zemewe ariko mu Turere twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe mu Majyepfo ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, Kuri uyu wa 14 Mata 2021.
Iyi nama kandi yemeje ko ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbiri z’ijoro mu mujyi wa Kigali.