Ebola iri i Goma itumye imipaka ihuza RDC n’u Rwanda ifungwa

Leta y’u Rwanda yafunze imipaka yahuzaga u Rwanda na Repubulika Iharanira Dmukarasi ya Kongo nyuma y’aho umujyi wa Goma uhana imbibi n’akarere ka Rubavu uvuzwemo icyorezo cya Ebola

Umuntu wa kabiri wasanganywe Ebola muri uyu mujyi utuwe n’abasaga miliyoni ebyiri yitabye Imana ku wa kabiri.

Amakuru y’ifungwa ry’imipaka by’umwihariko uwa ‘Petite Barrière ‘ ugaragaraho urujya n’uruza yamenyekanye mugitondo cyo kuri uyu wa kane, aho abaturage babyutse bajya mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe bagera ku mupaka bakahasanga amabwiriza ababuza gusohoka igihugu ngo berekeza muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Ku rundi ruhande, Abanyekongo na bo ngo ntibemerewe kwinjira mu Rwanda.

Umuturage wahaye Flash FM amakuru utuye mu mujyi wa Rubavu mu murenge wa Gisenyi yagize ati” Ni byo koko bawufunze nta ‘Mouvement’ ihari.”

Undi muturage utuye mu murenge wa Rubavu abajijwe ingaruka atekereza byagira ku mpande zombi, yavuze ko byanze bikunze biza kugira ingaruka ku mpande zombi kuko abaturage b’ibihugu byombi bahahiranaga.

Ati”Birumvikana kuko benshi batunzwe n’uyu mupaka, Abanyekongo bazaga guhaha iby’ibanze birimo inyanya, ibishyimbo n’ibindi, Abanyarwanda na bo bakajya guhahirayo, navuga ko uriya mupaka muto wafashaga ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi. Ku ruhande rw’u Rwanda n’ubusanzwe hari ubwirinzi kuko hakajijwe uburyo bwo kuyikumira, umuntu yajyaga kwambuka akabanza yapimwa nk’ibisanzwe kuko ku mupaka hashyizwe amazi, wajyaga kwambuka ukabanza wapimwa ndetse ukanakaraba.”

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga kuri aya makuru ariko ntibyadukundira kuko yaba umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bwana Habyarimana Gilbert n’abamwungirije bombi batigeze bitaba telefoni.

Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwali Alphonse na we ntiyitabye telefoni ye ngo agire icyo atangaza kuri aya makuru.

Amakuru ava i Rubavu aravuga ko abari ku mupaka bakoreshejwe inama n’umwe mu bayobozi b’Intara y’Uburengerazuba, ababwira ko imipaka ikora kuri Goma ibaye ifunzwe kubera indwara ya Ebola ikomeje kuvugwa hakurya.

Uyu muyobozi ngo yasabye kandi aba baturage gutuza bagakorera mu Rwanda, kuko nta Ebola irahagera, avuga ko ngo igihe umupaka uzaba ufunguye bazabimenyeshwa.

Ku wa 14 Nyakanga nibwo umurwayi wa mbere wa Ebola yabonetse mu mujyi wa Goma, ubwo yahageraga avuye i Butembo, agace kamaze igihe karimo icyorezo cya Ebola. Iyo ndwara yaje no kumuhitana nyuma y’amasaha atarenze 24.

Umugabo wasanganywe indwara ya Ebola ku wa Kabiri mu mujyi wa Goma, na we yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu uwa Gatatu nk’uko byemejwe n’abashinzwe ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu minsi ishize, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryari ryasabye ko hatabaho gufunga imipaka kuko bishobora kongera ibyago by’abinjira mu buryo butemewe, bikaba byaba intandaro yo kwanduzanya mu buryo bwihuse.

Udahahiye i Goma wahahira n’ahandi-Ministiri Gashumba

Ifungwa ry’uyu mupaka rije ku buryo budatunguranye kuko mu minsi ishize mu ruzinduko yarimo mu karere ka Rubavu, Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba yasabye abaturage kwirinda kujya muri Kongo n’abagiyeyo bakitwararika kubera icyorezo cya Ebola cyahagaragaye.

Dr. Gashumba yagiriye inama abanyarwanda, by’umwihariko abatuye I Gisenyi hahana imbibi n’umujyi wa Goma, gufata ingamba zirimo kugabanya ingendo bagirirayo.

Yagize ati”Ubu ni ubutumwa duha Abanyarwanda, umuntu wese afite umutimanama wo gutekereza, udahahiye I Goma ushobora guhahira n’ahandi, ntabwo twavuga ngo dufunze imipaka ariko ntitwabura kubwira umuntu ngo niba uzi ko hariya hari icyorezo wijyayo.”

Ministiri Gashumba avuga ko ikigomba gushyirwa imbere ari kwirinda.

Yagize ati” Icyo twigisha abanyarwanda rero ntabwo ari gishya, ni ugukomeza ukwirinda ntibirare kuko icyorezo nta ho cyagiye, noneho cyageze hafi, ni ukongera imbaraga mu kwirinda, ni ukugira isuku muri rusange kuko uyu munsi niba tuvuga Ebola ejo bishobora kuba Kolera, amacinya, bishobora kuba icyorezo icyo ari cyo cyose. Umuco w’isuku ni wo dutoza abanyarwanda ariko cyane cyane iyo wumvise ahari icyorezo wirinda kujyayo, n’iyo ugiyeyo ugenda ubitekereza ukamenya ingamba tumaze iminsi twigisha abanyarwanda, gukaraba intoki n’isabune kuko ukarabye n’isabune ntabwo wakwandura ebola, ikindi ni ukwirinda gukora umuntu wagaragaweho n’ibimenyetso bya Ebola.”
Iyi ndwara kuva yakwaduka muri Congo imaze guhitana abasaga 1700.