Abasirikare babiri bo mu itsinda ry’abashinzwe kurinda no guha icyubahiro abashyitsi bakomeye mu biro bya Perezida w’u Bufaransa, Élysée Palace, baguye igihumure umwe nyuma y’undi imbere ya Perezida Emmanuel Macron, mu gihe yari yakiriye mugenzi we wa Slovakia, Peter Pellegrini, mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Bufaransa.
Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, ubwo Perezida Emmanuel Macron yari ahagaze imbere y’ibiro bye Élysée ategereje kwakira umukuru w’igihugu cya Slovakia, Peter Pellegrini, wari wageze i Paris mu ruzinduko rw’akazi.
Amashusho yafashwe na televiziyo yo muri Slovakia agaragaza umusirikare wari uhagaze mu itsinda ry’abashinzwe guha icyubahiro abashyitsi, atangiye kunyeganyega, asa n’uwatakaje imbaraga zo guhagarara, maze agerageza kumanura inkota yari afite mbere yo kugwa hasi mu buryo butunguranye.
Ibyo byabaye mu gihe Perezida Emmanuel Macron yari hafi ye. Akibona uwo musirikare uguye, Macron yahise amwegera ari kumwe n’abandi bari bahari kugira ngo barebe uko bamufasha.
Nyuma y’akanya gato, Perezida Macron yakomeje gahunda yo kwakira mugenzi we Peter Pellegrini wari ugeze ku muryango w’ingoro ya Élysée. Icyakora, mu gihe abo bakuru b’ibihugu bari bagiye gukomeza umuhango wo gusuhuzanya, undi musirikare wo muri iryo tsinda na we yaje kugwa hasi.
Nubwo uwo musirikare wa kabiri atagaragara neza mu mashusho yafashwe na televiziyo, humvikana urusaku rw’inkota ye iguye hasi, ndetse amashusho akerekana Perezida Macron ahindukira asa n’uwatunguwe n’ibyari bibaye.
Ibi byatumye umuhango wo kwakira umushyitsi uhagarara gato, mu gihe abakozi bo mu biro bya Perezida w’u Bufaransa bihutiraga gutabara abo basirikare.
Kugeza igihe ibitangazamakuru byatangazaga iyi nkuru ku mugoroba wo ku wa 11 Ugushyingo, nta makuru arambuye yari yatangazwa ku mpamvu yatumye abo basirikare bombi bagwa igihumure.
Ntabwo kandi ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byari byatangaza uko ubuzima bwabo buhagaze nyuma yo gutabarwa no kuvanwa aho umuhango wabereye.
Iyi nkuru yatumye amashusho y’ibyabereye imbere ya Élysée akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi batangazwa n’uko abasirikare babiri baguye igihumure mu gihe cy’umuhango ukomeye witabiriwe n’abakuru b’ibihugu.
Peter Pellegrini, Perezida wa Slovakia, yari mu Bufaransa mu ruzinduko rw’akazi, aho yanitabiriye ibiganiro n’ibikorwa byari bifitanye isano na Paris Peace Forum.
Uruzinduko rwe rwari rugamije gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu gihe kwakirwa na Emmanuel Macron byari bikubiyemo imihango isanzwe ikoreshwa mu guha icyubahiro abakuru b’ibihugu basura u Bufaransa.

