Sudani y’Epfo: Inyeshyamba zagiriye inama leta

Ihuriro ry’Imitwe y’Inyeshyamba ryavuze ko ubutegetsi bwa Perezida Salva KIIR bukwiye gushaka amafaranga atera inkunga ibiganiro by’amahoro kurusha uko igihugu kiri kwirukira mu madeni yo kubaka imihanda.

Ikinyamakuru The Bloomberg cyanditse ko Henry Odwar umuyobozi wungirije w’imitwe y’inyeshyamba yahoze iyobowe na Riek Machar yavuze ko igihugu kitabuze miliyoni 100 z’amadorali zisabwa, anibutsa ko igihe cyose intambara itarangijwe mu gihugu gishobora kwisanga cyasubiye mu ntambara.