Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Gasabo: Yanyazwe igikoni yaguze 2007 - FLASH RADIO&TV

Gasabo: Yanyazwe igikoni yaguze 2007

Umuturage wo mu Kagali ka Rugando mu mudugudu wa Gasaza muri Kimihurura, aravuga ko yarenganyijwe n’umuturanyi we akamwambura igikoni yaguze mu mwaka wa 2007.

Murindahabi Yohani avuga ko yagiye gutanga ikirego cye mu buyobozi bw’akagali n’umurenge agakubitwa n’abanyerondo, bamubwira ko iki gikoni agomba kugitanga ku ngufu.

Abaturanyi be baramusabira kurenganurwa akabasha gusubizwa inzu ye y’igikoni avuga ko yaguze ibihumbi 500,00rwf.

Uregwa kwambura iki gikoni abihakana avuga ko ikibazo bafitanye atari igikoni ahubwo yamwibye urugi yamufata akamubwira ko azamwica.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimihurura buvuga ko nyiri iyi nzu uyu muturage aregera yanditse ku wo arega ndetse ko niba akeneye ubundi butabera agomba kugana urukiko bakamurenganura.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: