Twanesheje ubucakara n’ubukoloni, tuzananesha n’ubu bukoloni bushya-Mukabalisa

Umuyobozi w’Inteko Inshingamategeko y’u Rwanda arasaba ibihugu bya Afurika gutahiriza umugozi umwe, mu rwego rwo kwigobotora ubukoroni bushya bw’amahanga.

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Gicurasi 2019, ubwo hizihizwaga umunsi w’Ubwingenge bwa Afurika.

Mu biganiro nyunguranabitekerezo ku ngingo yatuma Afurika  iba umugabane ukomeye udasuzugurwa n’amahanga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Richard Sezibera  yagaragaje ko, igihe uyu mugabane uzaba ufite uruhare runini mu bukungu bw’isi, nta kabuza uzagira ijambo.

Yifashishije imibare, yagize ati “icyambere, Afurika y’uyu munsi igira uruhare ruri munsi ya 2% bw’ubucuruzi bw’isi yose. Tekereza na we miliyari ebyiri z’abayituye ndetse baniyongera, ariko bakagira uruhare rungana na 2% cyangwa munsi yako y’ubucuruzi bw’isi yose. Ikindi kibi kurushaho, ni ubucuruzi bw’imbere hagati y’ibihugu bya Afurika, nabwo buri munsi ya 20%.”

Minisitiri Sezibera yakomeje agira ati “Iyo ugereranyije n’ibindi bihugu bifite ubukungu buteye imbere nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, usanga bahahirana ku kigero cya 70% n’Uburayi. Muri Aziya naho usanga biri ku kigero kirenga 40%. Ni uko batera imbere. Natwe rero bikwiye guhinduka.”

Icyakora ku ruhande rw’Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, abona hakenewe impinuka mu miyoborere y’abayobora Afurika bizeza impunduka, nyamara imigabo n’imigambi yo guteza imbere ibihugu bya bo, igahera mu mpapuro zikubiyemo imbwirwaruhame zinogeye amatwi, ariko kuzishira mu bikorwa bikaba ihurizo.

Aha aragaruka ku bihugu bifite ubukungu, ariko imiyoborere mibi igakoma mu nkokora iterambere ry’ababituye.

Ati “Icya mbere, ni ibihugu bifite imiyobore myiza, ariko bitazi kuyubahiriza. Nafashe umwanya wanjye, nsoma imbwirwaruhame. Ni nziza cyane ariko ntizishyirwa mu bikorwa. Nta no kuzikurikirana.”

“Tukagira rero n’ibihugu bitagira imiyoborere myiza, bitazi no gucunga neza ibyo bifite. Ariko ngize icyo nongera ku byo Sezibera yavuze, arifuza ko Afurika yabonwa nk’umugabane ukize bitari mu mutungo kamere gusa.”

Ndiaye yakomeje agira ati “Ariko se reka dufate nk’urugero rwa Kongo Kinshansa. Iki gihugu gifite umutungo ubarirwa muri tiriyoni 24 z’Amadolari ya Amerika. Kongo ifite amabuye y’agaciro ya koruta agize 90% by’ari ku isi hose. Bivuze ko dufite umutungo kamere mwishi uhagije, ikibazo ahubwo ni uko tutawutunganya. Igikenewe cyane rero ni uguteza imbere inganda.”

Ubwo yafunguraga ibi biganiro mu kwizihiza Umunsi w’Ubwingenge bw’Afurika, Umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite, Hon. Donatila Mukabalisa, ashimangira ko ibihugu bya Afurika bikwiye gutahiriza umugozi umwe, mu rwego rwo kwigobotora ubukoloni bushya bw’amahanga.

Ati “Gushaka ibisubizo by’ibabazo dufite mu miyobore idaheza ububahirane, iterambere rirambye, uburezi n’ umutekano, ni ingenzi ku gushaka ahazaza heza ha afurika twifuza.”

“Nk’uko tubizi ibihugu by’Afurika n’Abanyafurika, banesheje ibibazo byinshi birimo ubucakara, ndetse n’ubukoloni. Ndizera ko n’ubundi bukorani bushya bwo kwivanga mu buzima n’imibereho y’Abanyafurika, tuzabutsinda niba Abanyafurika bakomeje gushyira hamwe.”

Umunsi wo kwibohora kwa Afurika, wizihizwa ku itariki ya 25 Gicurasi buri mwaka, hazirikanwa ibikorwa by’abakurambere mu guharanira ko uyu mugabane wigobotora ingoyi y’ubukoloni.

Uyu munsi washyizweho mu 1963, hagamijwe gukomeza guharanira ko ibihugu byose by’Afurika bigira ubwigenge bwuzuye, abaturage bagashobora kwigobotora inzitizi zose zituma batabaho neza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda asanga Afurika ikeneye kongera uruhare ifite mu bukungu bw’isi
Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye

Didace NIYIBIZI

Leave a Reply