Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Tanzania: Perezida Samia yashimiye abantu bose babafashe mu mugongo - FLASH RADIO&TV

Tanzania: Perezida Samia yashimiye abantu bose babafashe mu mugongo

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yatangaje ko ashimira abanya-Tanzania bose, abakuru b’ibihugu, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, abakuru b’amadini, ibitangazamakuru mpuzamahanga n’iby’imbere mu gihugu n’abandi babanye nabo muri ibi bihe bitoroshye byo guherekeza bwa nyuma Perezida John pombe Magufuli witabye Imana azize indwara y’umutima.

Mu butumwa yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, kuri Twitter, Perezida Samia Suluhu yagaragaje ko “Uyu munsi turaruhura uwo dukunda Perezida Dr John Pombe Joseph Magufuli mu nzu ye y’iteka”.

Perezida Samia yasabye abantu gukomeza gusabira roho ya Perezida Magufuli ngo iruhukire mu mahoro.

Perezida John Pombe Magufuli watangajwe ko yapfuye tariki 17 Werurwe 2021 azize indwara y’umutima, arashyingurwa mu irimbi ry’umuryango aho akomoka i Chato mu Ntara ya Geita iri mu majyaruguru ya Tanzania.

Abantu ibihumbi bo muri Tanzania biteganyijwe ko bitabira umuhango wo gushyingura uyu perezida wa mbere wa Tanzania watabarutse akiri ku butegetsi.

Kuri uyu wa Gatanu kandi ni umunsi w’ikiruhuko muri Tanzania, mugihe iki gihugu gikomeje igihe cy’iminsi 21 y’icyunamo.