Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Manchester City yishimiwe bikomeye n’abafana ubwo yagarukanaga igikombe mu rugo(amafoto) - FLASH RADIO&TV

Manchester City yishimiwe bikomeye n’abafana ubwo yagarukanaga igikombe mu rugo(amafoto)

Ikipe ya Manchester City yafashe umwanya wo kwishimira igikombe cya Premier League cy’umwaka w’imikino 2018/2019, yerekeza ku kibuga cyayo Etihad, ngo yereke abafana icyo gikombe.

Iyi kipe itozwa na Pep Guardiola, yatwaye iki gikombe mu mwaka wari wabanje, ishyiraho agahigo ku kucyegukana ku manota 100, yakisubirije imbere ya Brighton ku manota 98, irusha Liverpool itozwa na Jurgen Klopp inota rimwe.

Uyu mukino ntiwatangiye neza ku ruhande rw’abanyamujyi, ubwo Glenn Murray wa Brighton yafunguye amazamu, gusa nyuma y’amasegonda 83, Aguero wa Man City yahise yishyura.

Aymeric Laporte, Riyad Mahrez na Ilkay Gundogan bashimangiye intsinzi, ikipe ya Manchester City iba ikipe ya mbere itwaye Premier League ebyiri zikurikiranye, mu myaka 10 ishize.

City yatwaye igikombe, itsinze Brighto 4-1

Nyuma yo kwishimira mu rwambariro n’umuhanzi Noel Gallagher wabaririmbiye indirimbo ye Wonderwall, abakinnyi bagarutse mu mujyi wa Manchester mu birori by’agahebuzo byari kuri kibuga cyayo cya Etihad, ikibuga abafana bari bateraniyeho ku munsi wo ku cyumweru, barebera umukino batwariyeho igikombe ku mateleviziyo ya rutura.

Abari ku kibuga Etihad, barebeye ku matelevisiyo ya rutura

Nyuma y’amasaha iyi kipe itwaye igikombe, City yagarukanye mu rugo igikombe cya kane kuva mu 2012, isanga isinzi ry’abafana babategerezanije ubwuzu.

Abafana ku kibuga Etihad bari benshi bategereje abakinnyi
Abakinnyi bazaniye abafana igikombe
Pep Guadiola yishimira igikombe cye cya munani mu myaka 10 amaze atoza

Leave a Reply