Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kicukiro: Umugore arakekwaho kuruma mugenzi we urutoki akaruca - FLASH RADIO&TV

Kicukiro: Umugore arakekwaho kuruma mugenzi we urutoki akaruca

Umugore wo mu Mudugudu wa Murambi mu Kagali ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga muri Kicukiro, arakekwaho kuruma mugenzi we urutoki akaruca.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena 2019, ubwo umugore uzwi nka Epiphanie yarwanaga na mugenzi we witwa Chantal bapfa ifoto kugeza ubwo urutoki rwa Chantal rurumwe rugacika.

NK’uko tubikesha igihe umuyobozi w’Umudugudu wa Murambi byabereyemo, Nzaramba Bosco yavuze ko abo bagore bapfuye ifoto bifotoranyije, hanyuma uruhande ruriho Epiphanie rukaza gutoborwa.

N’ubwo Nzaramba yavuze ko iyo foto atarayibona, ngo amakuru yahawe avuga ko Epiphanie hari umuntu wabonye iyo foto akayimuzanira amubwira ko bamutoboye kandi byakozwe na Chantal.

Amaze kubona ko uruhande ariho rwatobowe, ngo Epiphanie yahise agira umujinya ajya gushaka Chantal bararwana kugeza ubwo amurumye urutoki.

Epiphanie akekwaho kuruma urutoki rwa musumbazose rwa Chantal, ku buryo igice cyose kiriho urwara cyatakaye.

Nzaramba yavuze ko nyuma yo kurumwa Chantal yoherejwe mu bitaro by’Akarere ka Gasabo biherereye ku Kacyiru ngo akurikiranwe naho Epiphanie afatwa n’abashinzwe ubugenzacyaha.

Bivugwa ko abo bagore bombi bashobora kuba bari banyoye inzoga.
Epiphanie asanzwe ari umuzunguzayi naho Chantal afite iduka rito acuruzamo hafi y’aho atuye.

Leave a Reply