Leta ya Nigeria yategetse ko amashuri yose mu gihugu yongera gufungura.
Minisitiri w’uburezi Adamu Adamu yabitangaje ku wa gatanu mu gitondo, umuvugizi we Bem Goong yasobanuriye BBC ko amashuri ya leta yo mu cyiciro cyo hejuru y’amashuri abanza azatangira ku itariki ya 12 y’uku kwezi kwa cumi.
Bwana Goong yavuze ko amashuri agengwa na za leta zitandukanye zigize Nigeria ndetse n’ayigenga azagena uburyo bwayo bwite bwo kongera gufungura.
Yavuze ko inzego zigenzura amashuri makuru na za kaminuza zizashyiraho gahunda y’uburyo ayo mashuri yongera gufungura, zimaze gushyiraho uko hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda coronavirus.
Mu kwezi gushize, leta zimwe zari zafunguye amashuri abanza n’ayisumbuye.
Kugeza ubu muri Nigeria hamaze gutangazwa abantu barenga 59,000 banduye coronavirus, muri bo abarenga 1,000 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.