Imvura yasenye inzu 192 mu Karere ka Kirehe, umuntu umwe arakomereka

Mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, imvura ivanze n’umuyaga yaraye iguye yasenye inzu 192 z’abaturage, uwagerageje kurwana ku nzu ye afata igisenge ngo kitaguruka arakomereka.

Ni imvura yaguye ku mugoroba wo ku itariki 03 Ukwakira 2020, yangije izo nzu mu tugari tubiri tugize Umurenge wa Gahara mu Kagari ka Nyakagezi imvura isenya inzu 172, mu gihe inzu 20 zangiritse ari izo mu Kagari ka Rubimba nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nsengiyumva Jean Damascene.

Uwo muyobozi yavuze ko umuyaga ari wo ntandaro y’uko gusenyuka kw’inzu kuko wari mwinshi cyane mu gihe imvura yari nke, aho uretse kuba izo nzu zasenyutse ngo hangiritse n’imyaka ihinze kuri hegitari 74 hibasirwa urutoki.

Inkuru dukesha Kigalitoday ivuga ko uburyo izo nzu zangiritse, ntibyoroshye ko zasanwa nk’uko Visi Meya Nsengiyumba akomeza abivuga, ati “imvura yari nke nta n’ubwo yari ifite ibitonyanga biremereye, icyari gikomeye ni umuyaga wari ufite umuvuduko munini, inzu zangiritse ku buryo nta bisenge biriho, ku buryo ari inzu zidashobora guturwamo n’abantu. Zangiritse ku buryo nta cyo zamarira umuturage”.

Uwo muyobozi yavuze ko hari umuturage wakomeretse agerageza kurwana no gufata inzu ngo itaguruka, ati “Hari umuturage uri mu Kigo Nderabuzima cya Gahara wakomerekejwe bikomeye n’igisenge, aho yarwanye na cyo ngo ntikigende umuyaga umutwarana na cyo bamutabara ataragira icyo aba, ariko arwariye mu Kigo Nderabuzima cya Gahara”.

Nk’uko uwo muyobozi akomeza abivuga, ngo iyo miryango 192 yamaze gucumbikirwa n’abaturanyi aho hari gushakwa uburyo yacumbikirwa mu mashuri mu rwego rwo kubanza kubafasha kubona uburyo basubira mu ngo zabo bakava mu mashuri, aho babona umutekano uhagije.

Src: Kigalitoday