Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya; Umupolisi yishe arashe abantu 6 barimo n'umugore we - FLASH RADIO&TV

Kenya; Umupolisi yishe arashe abantu 6 barimo n’umugore we

Umupolisi yishe arashe abantu 6 barimo n’umugore we, nawe ahita yirasa muri Kabete mu gihugu cya Kenya.

Amakuru y’ubu bwicanyi bwahitanye barindwi barimo abaturanyi n’abatwara za Boda boda yemejwe n’umuyobozi mukuru wa police muri Kabete Francis Wahome.

Uyu mupolisi wamenyekanye ku mazina ya Benson Imbatu yabanaga n’umugore we Carol.

 Abaturanyi be babwiye itangazamakuru ko bumvishe urusaku rw’amasasu  ruturuka mu rugo rw’uyu mupolisi, nyuma yo kurasa umugoe we, uyu mupolisi ngo yasohotse mu rugo rwe arasa abantu barindwi.

Batanu muri bo bapfuye abandi 2 bari kwitabwaho mu bitaro.

Polisi yo muri iki gihugu yavuze ko nyuma kurasa abo bose, uyu mupolisi  yahise yirasa ahita apfa.

Ukuriye igipolisi yavuze ko iperereza ry’ubu bwicanyi rigikomeje ngo hamenyekane uku kuarsana.

Yongeyeho ko uku kurasana kwabaye hagati ya saa sita z’ijoro na saa kumi z’igitondo cya  Nairobi  byari saa 3h00 za Kigali.