Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Undi mudepite yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda - FLASH RADIO&TV

Undi mudepite yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Depite Kamanzi Ernest wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, yaraye yeguye ku mirimo.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mussa Fazil Harerimana, yabwiye itangazamakuru rya Leta ko uyu mudepite yeguye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.

Depite Kamanzi abaye uwa 3 weguye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe kitageze ku mezi 2, nyuma ya Depite Dr. Mbonimana Gamariel wo mu Ishyaka PL na Habiyaremye Jean Pierre Celestin wo mu mutyango FPR-Inkotanyi bose beguye ku mpamvu z’ubusinzi.