Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Ubudage ntibuzoherereza Ukraine indege z’intambara- Chancelier Olaf Scholz - FLASH RADIO&TV

Ubudage ntibuzoherereza Ukraine indege z’intambara- Chancelier Olaf Scholz

Chancelier w’Ubudage Olaf Scholz, yavuze ko igihugu cye kitazoherereza Ukraine indege z’intambara, ni nyuma y’iminsi micye bwemeye kuyoherereza ibifaru by’intambara. 

Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Olaf Scholz yatamnze umuburo ko ntambara irimo gusaba cyane ibikoresho.  

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Tagesspiegel, Olaf Scholz yavuze ko icyo agiye kwibandaho ari ugutanga ibifaru bikorerwa mu Budage bya Leopard 2. 

Ati “Kuba hari icyemezo tumaze gufata [kohereza ibifaru] hanyuma impaka z’ibindi zigahita zizamuka cyane mu Budage, bisa n’aho nta shingiro bifite.” 

Kuwa gatatu ushize Ubudage bwemeye guha Ukraine Leopard 2 zigera kuri 14, nyuma y’ibyumweru buri ku gitutu cy’ibihugu by’inshuti.  

Nyuma yo kwiyemeza ibyo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo yahise ivuga ko ishobora koherereza Ukraine ibifaru bizwi nka M1 Abrahams.   

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ivuga ko kuwa kane izaganira na Kyiv yitonze cyane ku gitekerezo cyo kuyiha indege.  

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Ukraine, Andrii Melnyk, yasabye ko hakorwa ihuriro ry’indege z’intambara, rishobora guha Ukraine indege za F-16 na F-35 za Amerika, Tornados, Rafales z’Abafaransa na Gripen jets za Suwede.  

Umujyanama wa perezida wa Ukraine Mykhailo Podolyak, yabwiye televiziyo Freedom yaho ko banakeneye misile mu kugabanya cyane intwaro z’ingenzi z’Uburusiya.  

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine nawe yasubiyemo ibi mu mashusho atangaza buri joro avuga ko igihugu cye gikeneye ATACMS missile za Amerika, zishobora kuraswa muri 297km.  

Yavuze ko izo zishobora gufasha Ukraine kuburizamo ibitero by’Uburusiya ku mujyi n’ahandi hatuye abasivile mbere y’uko biba. 

Washington kugeza ubu yanze gutanga iyo ntwaro.