Maombi Carine wa Green Party na Musonera Germain wa RPF basitaye ku muryango w’Inteko

Habura amasaha make ngo abagize inteko ishinga amategeko batowe barahirire imbere ya perezida Kagame,byamenyekanye ko Maombi Carine wari nomero ya 2 mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije yasimbujwe ku munota wa nyuma.

Si uwo gusa kuko na bwana Musonera Gervais wagombaga kurahira akajya mu nteko ku itike y’umuryango RPF Inkotanyi, nawe byamenyekanye ko yasimbujwe uwari inyuma ye ku rutonde rwatanzwe, umunyamakuru wacu ati basitaye ku muryango w’inteko ishinga amategeko.

Mu itangazo umuyobozi w’ishyaka Green Party Dr Frank Habineza, yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu, yamenyesheje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ko bafashe icyemezo cyo guhinduranya abadepite, bigatuma Maombi Carine wari ku rutonde rw’abagomba kurahira akurwaho agasimburwa na Masozera Icyizanye wamukurikiraga ku rutonde rwemejwe na NEC.

Ishyaka DGPR rishobora kuba ryagowe no gusobanura uko visi perezida waryo atagiye mu nteko ishinga amategeko, kuko inzego zose Radio Flash yagerageje kuvugisha nta rwashakaga kuvuga

Umunyamabanga mukuru yavuganye na Alphonse Twahirwa yuhanya ajya kurahira amubaza uwasinye kuri iyi baruwa bandikiye NEC, amubwiye ko ari perezida ati ubwo nibyo niba yasinye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yatangarije Kigali Today ko ibyo ishyaka Democratic Green Party ryakoze byemewe mu buryo bw’amategeko. Yagize ati: “Ni byo koko ubusabe bw’ishyaka twabubonye kandi ibyo bakoze byemewe n’amategeko. Mu bihe nk’ibi icyo twe dukora ni ukumenyesha inteko maze uwemejwe n’ishyaka akaba ari we urahira. Yongeyeho ko icyo Komisiyo y’igihugu y’amatora ikora mu bihe nk’ibi, ari ukubimenyesha inteko maze uwemejwe n’ishyaka akaba ari we urahira”.

NEC yaciye impaka igaragaza ko Maombi na Gervais batakigiye mu nteko ishiinga amategeko

Ku bijyanye n’icyateye izi mpinduka, kugeza ubu ntikiramenyekana ariko biravugwa ko Carine Maombi usanzwe ari Visi Perezida w’ishyaka, wari ku rutonde rw’abagomba kwinjira mu nteko uyu munsi, yakuweho kubera ko akekwaho ibyaha birimo n’impapuro mpimbano kandi ngo ibyo bintu bikaba byari bimaze igihe bigenzurwa. Uwamusimbuye yitwa Icyizanye Masozera we akaba asanzwe ari umubitsi w’ishyaka Democratic Green Party.

Umunyamakuru wacu yagerageje kuvugisha perezida w’ishyaka Green Party mu gisubizo kigufi ati “No Comments”

Uyu munyamakuru yabajije Maombi Carine wari kujya mu nteko nawe avuga ko amakuru yose yatangwa na perezida w’ishyaka.

Cyakora kuri ibi byaha, Kigali Today yabajije umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), avuga ko ayo makuru ntayo azi ariko yongeraho ko agiye kuyagenzura akamenya ukuri kwayo.

Si ishyaka Democratic Green Party gusa ryasabye izi mpinduka kuko N’umuryango RPF Inkotanyi naryo ku munsi w’ejo ryasabye NEC ko Musonera Germain wari mu badepite bagomba kurahira none asimburwa na Jean Claude Mazimpaka.

Alphonse Twahirwa

Amakuru y’inyongera :Kigali Today