Zolani ufite amateka yihariye muri Boxing yapfuye arasiwe hafi y’urugo rwe

Umunya Afrika y’epfo wabaye ikirangirire ku Isi muri Boxing, Zolani “Last Born” Tete, yishwe arashwe hafi y’urugo rwe mu Ntara ya Eastern Cape muri Afurika y’Epfo, mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje imbunda.

Uyu mukinnyi w’imyaka 38 yarashwe ku wa Gatanu ubwo yari ageze mu gace atuyemo ka Mdantsane. Abatangabuhamya n’abayobozi bavuze ko abagabo babiri bari bitwikiriye mu maso basohotse mu modoka barasa kuri Tete, nyuma bahita bahunga.

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangiye iperereza kuri ubu bwicanyi, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye aba bagabo kwibasira uyu mukinnyi cyangwa niba hari abantu runaka bakekwaho kuba bari bamugambaniye.

Minisitiri wa Siporo muri Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie, yavuze ko adashaka kugira uwo ashinja cyangwa gutanga ibitekerezo bidafite gihamya ku cyaba cyihishe inyuma y’uru rupfu.

Ati: “Sinahamya uwabikoze cyangwa impamvu yabiteye.”

Umugore w’imyaka 27 wari kumwe na Tete na we yarashwe inshuro nyinshi muri icyo gitero. Yahise ajyanwa mu bitaro kugira ngo ahabwe ubuvuzi, mu gihe abapolisi bakomeje gushakisha amakuru ashobora kubafasha kumenya abakoze ubwo bwicanyi.

Tete yari afite amateka akomeye muri Boxing

Zolani Tete yari umwe mu bakinnyi b’iteramakofe bakomoka muri Afurika y’Epfo bageze ku rwego rwo hejuru ku isi.

Mu 2014, yegukanye umukandara wa IBF junior-bantamweight, nyuma yo gutsinda Umunya-Japan Teiru Kinoshita mu mukino wabereye i Kobe mu Buyapani.

Nyuma yaho, Tete yakomeje kuzamura izina rye muri Boxing, aza no kwegukana umukandara wa WBO bantamweight, bityo aba umwe mu bakinnyi bari bafite ibikombe bikomeye muri iki cyiciro.

Icyamuhesheje kwamamara cyane ku rwego mpuzamahanga ni umukino yakinnye na mugenzi we w’Umunyafurika y’Epfo, Siboniso Gonya, wabereye i Belfast muri Ireland y’Amajyaruguru mu Ugushyingo 2017.

Tete yatsinze Gonya nyuma y’amasegonda 11 gusa, knockout yahise iba imwe mu zidasanzwe mu mateka ya Boxing ku rwego rw’isi, kuko ari yo yabaye iyihuse kurusha izindi mu mukino wahuje abakinnyi bahatanira umukandara w’Isi.