Abaturage bivuriza ku Bitaro bya Kirinda mu Karere ka Karongi baravuga ko urusaku rw’imodoka zinyura hagati mu bitaro rubangamira abarwayi, bakavuga ko bidakwiye ko umuhanda ukoreshwa n’imodoka rusange unyura ahavurirwa abarwayi.
Iki kibazo cyatewe n’uko umuhanda wari usanzwe unyura hanze y’ibitaro wangiritse, bigatuma abagenzi n’abashoferi bakoresha umuhanda unyura hagati mu bitaro kuko ari wo usigaye umeze neza.
Uyu muhanda werekeza ku biro by’Umurenge wa Murambi no ku Ishuri ryisumbuye rya ES Kirinda, ku buryo imodoka zitandukanye, zirimo izitwara abagenzi ndetse n’amakamyo apakiye imicanga n’amabuye, zisigaye ziwukoresha buri munsi.
Abaturage bavuga ko kuba izi modoka zinyura hagati mu bitaro bituma abarwayi batabona ituze bakeneye, cyane cyane abarembye ndetse n’impinja zavutse mbere y’igihe.
Nyiransabimana Jeannette, wivuriza ku Bitaro bya Kirinda, yavuze ko urusaku rw’imodoka rushobora kubangamira cyane abarwayi baba bakeneye kuruhuka.
Ati: “Izi modoka urusaku rwazo rubangamira abarwayi. Iyo umuntu arembye aba akeneye kuba ahantu hatuje. Urusaku rushobora gutuma aremba kurushaho.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirinda, Dr Byamukama Emmanuel, na we avuga ko kuba imodoka zinyura hagati mu bitaro ari ikibazo gikomeye, cyane ko uyu muhanda unyura hafi y’ahavurirwa impinja zavutse igihe kitaragera.
Ati: “Utwo duhinja dushobora kumva urusaku rw’imodoka rukatugiraho ingaruka. Icya kabiri ntabwo ari byiza ko imodoka zinyura mu bitaro hagati ahari abarwayi.”
Dr Byamukama kandi yagaragaje ko mu gihe imodoka ziri mu bitaro, abashoferi bakwiye kwirinda ibikorwa bishobora guteza urusaku, avuga ko no kuvuza amahoni hafi y’ibitaro bitemewe.
Ati: “Mu mategeko y’umuhanda, icyo nzi ni uko kuvuza amahoni mu bitaro bitemewe. Ibyo byose iyo ubishyize hamwe wibaza impamvu umuhanda ukomeza kunyura mu bitaro.”
Ubusanzwe, ibitaro ntabwo bigomba kuba inzira ikoreshwa n’imodoka rusange cyangwa amakamyo, kuko imodoka zinjiramo ahanini ari izijyanye abarwayi, gutwara indembe cyangwa gufata imirambo. Ndetse n’izo modoka zisanzwe zateganyirizwa inzira zitazibangamira abarwayi.
Ku Bitaro bya Kirinda ariko, ikibazo cy’umuhanda wo hanze wangiritse cyatumye umuhanda wo hagati mu bitaro uhinduka inzira ikoreshwa n’abantu benshi.
Dr Byamukama yavuze ko iki kibazo cyamaze kuganirwaho n’inzego zitandukanye, ndetse ko ubwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, aheruka gusura ibitaro, ubuyobozi bwabimumenyesheje.
Yavuze ko icyo gihe hanaganiriwe ku buryo umuhanda wanyuzwa hanze y’ibitaro kugira ngo imodoka zireke kunyura hagati y’abarwayi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko Akarere gafite gahunda yo gukemura iki kibazo, ariko ko kubaka cyangwa gusana umuhanda wo hanze bisaba ingengo y’imari itari yatanzwe muri uyu mwaka.
Ati: “Umuhanda unyura hanze y’ibitaro urasaba ingengo y’imari tudafite uyu mwaka, ariko duteganya gushaka uko uzakorwa. Birasaba gukuramo inzu ziri mu muhanda hariya, tukazitangira ingurane. Biri mu bintu dukeneye gukora ariko tudafitiye amafaranga muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.”
Ibitaro bya Kirinda biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 120, biganjemo abo mu turere twa Karongi, Muhanga, Ngororero na Ruhango. Buri munsi byakira abarenga 30, mu gihe abarwayi bacumbikiwemo bashobora kugera kuri 146.
Mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye cyo gukora umuhanda wo hanze, abaturage n’ubuyobozi bw’ibitaro basanga hakenewe ingamba z’igihe gito zatuma imodoka, cyane cyane amakamyo n’izitwara abagenzi benshi, zidahagarika ituze rikenewe mu bitaro.

