Amerika yarashe ku birindiro bya Iran biri ku kirwa cya Larak hafi ya Hormuz

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero ku birindiro bibiri bya Iran biherereye ku kirwa cya Larak, mu Nyanja ya Hormuz, mu gikorwa cya mbere kizwi cy’ingabo z’Amerika kuri  Iran kuva mu mpera za Nyakanga 2026.

Nk’uko byatangajwe n’umukozi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibisasu byibasiye ibikoresho bibiri bya Iran byarashishaga ibisasu bya rutura, nyuma y’uko ingabo z’Amerika zivuze ko zari zasanze abarwanyi bo mu mutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) bitegura kurasa ibisasu byari bifite ubushobozi buhambaye mu gice kirimo abasirikare b’Amerika mu nyanja ya Hormuz.

Umuvugizi w’Ubutegetsi bw’ingabo z’Amerika muri ako karere, Tim Hawkins, yavuze ko ingabo z’Amerika zarimo zikurikiranira hafi ibikorwa by’aba barwanyi kandi ko igitero cyari kigamije gukumira igikorwa cyashoboraga gushyira mu kaga ubwato butwara ibicuruzwa n’amavuta binyura muri Hormuz.

Nyuma y’icyo gitero, umutwe wa IRGC watangaje ko hari abasirikare ndetse n’abasivili bishwe abandi bagakomereka.

IRGC yamaganye icyo gikorwa, ivuga ko Amerika yakoze ikosa rikomeye kandi ko Iran izagira icyo ikora mu gusubiza icyo gitero.

Ibinyamakuru byo muri Iran byatangaje ko igitero cyakozwe hakoreshejwe drones, ariko Amerika yo yibanze ku kuvuga ko cyari igikorwa kigamije gukuraho akaga kari gaturutse ku bikorwa byo gutera amabuye yo mu mazi muri Strait of Hormuz.

Ikirwa cya Larak giherereye hafi y’umujyi wa Bandar Abbas, ku marembo y’ingenzi ya Strait of Hormuz.

Hormuz ni inzira y’amazi ifite akamaro gakomeye ku bucuruzi mpuzamahanga, kuko mbere y’iyi ntambara hafi kimwe cya gatanu cy’amavuta akoreshwa ku isi cyanyuraga muri iyo nzira.

Kubera akamaro kayo, impande zombi zimaze igihe zishyamiranye ku bijyanye n’umutekano w’ubwato bunyura muri Hormuz. Amerika ivuga ko Iran yakomeje kugira ubushobozi bwo kubangamira ubwato, mu gihe Tehran ivuga ko ifite uburenganzira bwo kugenzura uko ibikorwa byo muri ako gace bikorwa.

Iki gitero cyaje nyuma y’igihe cy’ituze ugereranyije mu bikorwa bya gisirikare hagati ya Amerika na Iran.

Igitero cya nyuma Amerika yari yemeje mbere y’iki cyari icyabaye ku wa 29 Nyakanga 2026, ubwo Amerika yatangazaga ko yibasiye ibirindiro byinshi bya IRGC, birimo ibijyanye no gukurikirana ibikorwa byo ku nkombe n’ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi.

Nyuma yaho, Perezida Donald Trump yari yatangaje ko Amerika igomba kwibanda cyane ku gitutu cy’ubukungu no ku bihano aho kongera ibikorwa bya gisirikare.

Igitero cyo kuri Larak Island cyerekanye ko, nubwo hariho kugabanya ibikorwa bya gisirikare, amakimbirane hagati ya Washington na Tehran atararangira.

Nyuma y’igitero cya Amerika, Iran yatangaje ko izihorera.