U Rwanda na Togo byashyize umukono ku masezerano atatu agamije kurushaho gushimangira ubutwererane n’umubano hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yasinyiwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe cy’inama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, naho Togo ihagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Robert Dussey.
Muri aya masezerano harimo ayerekeye gusangira ubunararibonye mu bya politiki, gushyiraho Komisiyo Ihuriweho y’u Rwanda na Togo ndetse n’ubutwererane mu nzego zitandukanye.
Amasezerano ajyanye no gusangira ubunararibonye mu bya politiki agamije gushyiraho uburyo ibihugu byombi bizakomeza kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye ku bibazo bya politiki n’izindi ngingo z’inyungu bihuriyeho.
Ku rundi ruhande, amasezerano yo gushyiraho Komisiyo Ihuriweho agamije guha ibihugu byombi urwego ruhoraho rwo gukurikirana no guteza imbere imikoranire yabyo.
Iyi Komisiyo izaba ari uburyo bwo guhuza inzego z’ibihugu byombi, gusuzuma aho ubutwererane bugeze no kureba izindi nzego zishobora gukorerwamo ibikorwa bihuriweho.
Amasezerano ya gatatu arebana n’ubutwererane mu nzego zitandukanye, agamije kwagura imikoranire hagati y’u Rwanda na Togo mu bice by’inyungu bihuriweho.
Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we Robert Dussey bagaragaje ubushake bwa politiki bwo gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no kuwushyira mu bikorwa bifatika.
Izi ntambwe nshya zije nyuma y’uko u Rwanda na Togo na mbere byari byarafashe ibyemezo bigamije koroshya umubano hagati yabyo. Muri Mutarama 2026, ibihugu byombi byasinye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo z’ibyiciro byose, agamije koroshya ingendo hagati y’abaturage b’ibihugu byombi no guteza imbere imikoranire.
Isinywa ry’aya masezerano atatu rishimangira ubushake bw’u Rwanda na Togo bwo gukomeza kubaka umubano ushingiye ku biganiro, gusangira ubunararibonye no gushyiraho uburyo buhoraho bwo gukurikirana ubutwererane hagati yabyo.

