Nyuma y’amezi ane yonyine ikipe ya Chelsea imaze guhambiriza uwari umutoza wayo mukuru umwongereza Liam James Rosenior wari waje avuye mu ikipe ya Strasbourg yo mubufaransa nayo isanzwe ifitanye isano na Chelsea.

Rosenior yari afite amasezerano yo kugeza mumwaka wa 2032.
Ikipe ya Chelsea itangaje ko uyu mugabo ubuyobozi bwagerageje kumushyigikira ariko umusaruro wari ukomeje kuba mubi cyane kandi ikipe igifite ibyo guhatanira nko kuza mu makipe azakina UEFA Champions League umwaka utaha ndetse na FA Cup aho bari muri kimwe cya kabiri.
Calum MacFarlane wari wayisigaranye ubwo Enzo Maresca yatandukanaga n’iyi kipe niwe nubundi ugiye kongera kuyisigarana by’agateganyo kugeza umwaka w’imikino urangiye.
IMIKINO ROSENIOR YATOJE:
Yatsinze imikino 11,anganya imikino 2,Atsindwa imikino 10.
Chelsea yari imaze imikino itanu muri Premier League itsindwa itaninjiza igitego.

