Miss Burundi 2025: Mugisha Monica Celeste yambuwe ikamba rya Miss Popularity nyuma y’ibyaha byo kutubahiriza amasezerano

Sosiyete INGO S.A, itegura kandi igatanga amakamba ya Miss Burundi, yatangaje ko Mugisha Monica Celeste atakiri  Miss Popularity 2025, nyuma yo gufata icyemezo cyo kumwambura iri kamba kubera kutubahiriza inshingano n’amasezerano yari afitanye n’iri rushanwa.

Mu itangazo ryasohotse ku itariki ya 18 Gicurasi 2026, ubuyobozi bwa INGO S.A bwagaragaje ko Mugisha yakoze ingendo zitandukanye zijya mu mahanga atabanje kubimenyesha cyangwa ngo asabe uburenganzira, mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’amabwiriza agenga iri rushanwa.

Abategura Miss Burundi bavuze ko bagerageje kenshi kumusaba ibisobanuro ndetse n’inyandiko zisobanura izo ngendo, ariko ntibazibona. Ibi byafashwe nk’ikosa rikomeye rinyuranyije n’indangagaciro z’amarushanwa ndetse n’ubunyamwuga busabwa abafite amakamba.

Mu byemezo byafashwe, INGO S.A yahise imwambura burundu ikamba rya Miss Popularity 2025 ndetse imubuza gukomeza gukoresha iri zina mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ibi bisobanuye ko atemerewe kongera kwiyitirira iri kamba, gukoresha ibirango bya Miss Burundi, cyangwa ikindi cyose gifitanye isano n’iryo rushanwa, haba ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru cyangwa ahandi hose.

Ubuyobozi bwa INGO S.A bwaburiye kandi ko umuntu wese wakomeza gukoresha iri zina cyangwa ibimenyetso bifitanye isano n’iki kamba mu buryo bunyuranyije n’icyemezo cyafashwe ashobora gukurikiranwa n’amategeko.

Bwasobanuye ko iki cyemezo kigamije kurinda isura, icyizere n’indangagaciro z’amarushanwa ya Miss Burundi, ashingiye ku bunyamwuga, inshingano no kubahiriza amategeko.

Iki cyemezo cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga. Hari abagishyigikiye bavuga ko uwambaye ikamba agomba kubahiriza amasezerano n’amabwiriza agenga irushanwa, mu gihe abandi bavuga ko hakwiye gusobanurwa neza impamvu z’izo ngendo n’icyatumye atazimenyesha mbere.

Kugeza ubu, Mugisha Monica Celeste ntaragira icyo atangaza ku mugaragaro ku cyemezo cyo kwamburwa ikamba rye rya Miss Popularity 2025.