Ibyaha Yampano akekwaho bikomeje kwisukiranya

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano akomeje kuvugwa cyane nyuma y’uko afashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho ibyaha akurikiranyweho byiyongereye bikagera kuri birindwi.

Amakuru y’ibanze y’iperereza agaragaza ko ibi byaha bifitanye isano n’ihohoterwa rikomeye yakoreye umukobwa babanaga nk’umugore n’umugabo uzwi nka Vava ariko batarasezeranye byemewe n’amategeko.

Mu byaha Yampano ashinjwa harimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ibintu by’undi, kunywa ibiyobyabwenge, gukoresha imvugo z’ivangura, gufungirana umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.

Iperereza rya RIB rivuga ko uyu muhanzi yagiye akubita uwo mukobwa mu bihe bitandukanye, akamena telefone ze ndetse nyuma akamufungirana mu nzu kugira ngo atabasha gutanga ikirego.

Hari kandi aho bivugwa ko yamurumye izuru ndetse akamubwira amagambo akomeretsa agaragaza ivangura, ibintu bivugwa ko byabaga cyane cyane igihe yabaga yanyoye ibiyobyabwenge birimo urumogi.

Abashinzwe iperereza bavuga kandi ko Yampano yigeze kugerageza kugonga uwo mukobwa akoresheje imodoka mu gihe yari kuri moto, ibintu byatumye akomereka bikomeye. Nyuma y’icyo gikorwa, bivugwa ko yahise atoroka mbere yo kwitaba inzego z’ubugenzacyaha nyuma y’iminsi ashakishwa.

Kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uru rwego rwari rwarigeze kugirana ibiganiro na Yampano n’umukobwa babanaga nyuma y’amashusho yabo yigeze kujya hanze ku mbuga nkoranyambaga bagirwa inama zo gukemura amakimbirane yabo mu mahoro.

Yavuze ko batekerezaga ko bari gukoresha ayo mahirwe ngo bongere kubaka ubuzima bwabo, ariko inama bahawe ntizatanze umusaruro nk’uko byari byitezwe.

Dr. Murangira yagarutse kandi ku ngaruka zo kuvanga imiryango mu bibazo by’abashakanye, avuga ko hari igihe bamwe mu babyeyi baba intandaro y’amakimbirane mu ngo z’abana babo kubera amagambo cyangwa gukomeza kubacamo ibice.

Yanibukije ibyamamare ko kuba umuntu azwi bitamurinda gukurikiranwa n’amategeko, ashimangira ko abantu bose bangana imbere y’amategeko.