Masisi: Gen Mutayomba wa FDLR yarasiwe mu mirwano yabahuje na AFC/M23

Amakuru aturuka muri Kivu y’amajyaruguru avuga ko Gen Mutayomba, umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, yakomerekeye mu mirwano ikaze yabahuje n’abarwanyi ba AFC/M23 mu gace ka Ngululu, muri Gurupoma ya Nyamaboko I, Teritwari ya Masisi.

Amakuru yatangajwe n’abari hafi y’ahabereye imirwano avuga ko Mutayomba yarashwe amasasu mu gatuza mu mirwano yabaye hagati y’impande zombi. Ni imirwano bivugwa ko yanakomerekeyemo abandi barwanyi benshi, mu gihe hari n’abafashwe mpiri.

Nk’uko ayo makuru abivuga, Mutayomba yagejejwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Beni kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Aya makuru yanashimangiwe na Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Willy Manzi, watangaje ubutumwa burebure bunenga ibikorwa bya Mutayomba, amushinja kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo n’umutekano muke byabaye mu bice bitandukanye bya Masisi.

Willy Manzi yavuze ko Mutayomba yari umwe mu bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro yagize uruhare mu bitero byibasiraga abaturage, gusahura imitungo no guteza umutekano muke mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo.

Yavuze kandi ko ibyabaye kuri Mutayomba ari isomo ku bantu bifatanya n’imitwe yitwaje intwaro cyangwa ibikorwa by’urugomo, ashimangira ko amaherezo yabyo akenshi aba mabi.

Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa na FDLR ryemeza cyangwa rihakana amakuru ajyanye n’imimerere ya Gen Mutayomba nyuma y’iyi mirwano. Hagati aho, imirwano hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo iracyakomeje mu bice bimwe bya Masisi.