Umuhanzikazi w’icyamamare wo mu Bwongereza, Dua Lipa, yasezeranye n’umukunzi we Callum Turner mu bukwe bwabaye mu ibanga rikomeye cyane i Londres mu Bwongereza.

Aya makuru yatunguye benshi kuko uwo muhango wabaye kure y’itangazamakuru ndetse n’imbaga y’abafana, witabirwa gusa n’abantu bake cyane bo mu miryango y’aba bombi.
Ubukwe bwabereye muri Old Marylebone Town Hall ku wa 31 Gicurasi 2026, aho amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Bwongereza avuga ko bwitabiriwe n’abantu umunani gusa.
Nyuma y’umuhango, abari bawitabiriye bagaragaye basohoka muri iyo nyubako bajugunya indabo mu muhanda mu rwego rwo kwishimira uwo munsi wihariye mbere yo kwerekeza mu modoka zabajyanye ahandi.
Inkuru y’urukundo rwa Dua Lipa na Callum Turner yatangiye kuvugwa cyane muri Mutarama 2024, nyuma y’uko bagaragaye bari kumwe mu birori byakurikiye iyerekanwa rya filime yitwa Masters of the Air i Los Angeles muri Amerika.
Kuva icyo gihe, bombi bakomeje kugaragara bari kumwe mu bihe bitandukanye, ibintu byatumye benshi bemeza ko urukundo rwabo rugenda rukomera umunsi ku munsi.
Muri Kamena 2025, amakuru y’uko Callum Turner yari yamwambitse impeta y’urukundo yatangiye gukwirakwira, nyuma Dua Lipa aza kubyemeza ku mugaragaro, ashyira iherezo ku mpaka zari zimaze igihe ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru ari gukomeza gusohoka avuga ko ibirori by’ubu bukwe bitarangiriye i Londres gusa, kuko biteganyijwe gukomereza mu mujyi wa Palermo ku kirwa cya Sicily mu Butaliyani, aho abazitabira bazakomeza kwizihiza urukundo rw’aba bombi mu minsi itatu y’ibirori byihariye.
Ubukwe bwa Dua Lipa na Callum Turner buri mu nkuru zikomeje kuvugisha benshi muri iyi minsi, cyane cyane kubera uburyo bwabaye mu ibanga rikomeye ndetse n’umubare muto w’ababwitabiriye, ibintu bidasanzwe ku byamamare bifite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.




