Umunyamerika Ronald Nathan Bell wamamaye muri muziki yapfuye

Umunyamerika Ronald Nathan Bell, wamamaye cyane mu muziki mu myaka yo mu 1964 kuzamura, ndetse wari umwe mu bagize itsinda rya Kool & The Gang yari ahuriyemo n’umuvandimwe we Robert Bell, yitabye Imana ku myaka 68.

Album Best Of by Kool & The Gang | Qobuz : téléchargez et streamez en haute  qualitéUyu mugabo yapfiriye iwe muri US Virgin Islands muri Amerika ari kumwe n’umugore we, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bo mu muryango we witwa Angelo Ellerbee. Icyateye urupfu rwe ntabwo cyigeze kimenyekana.

Kool and the Gang Co-Founder Ronald Bell Dead at 68 | e-Radio.USa

Yari afite izina rikomeye. Yibukirwa ku ndirimbo nyinshi yanditse z’itsinda rye rya Kool and the Gang, ryaririmbaga indirimbo ziganjemo iziri mu njyana ya Funk.

Ronald 'Khalis' Bell, Kool & the Gang co-founder and 'Celebration'  songwriter, dies at 68 - Rex News

Azibukirwa cyane ku ndirimbo yandikiye itsinda rye zirimo Celebration”, “Jungle Boogie” , “Ladies Night” n’izindi.

Kool & The Gang yabarizwagamo avuga Saxophone akanaba umwanditsi n’umuririmbyi waryo. Ni rimwe mu matsinda yubatse izina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse mu 1978 ryatwaye igihembo cya Grammy Award, album yabo bise Saturday Night Fever.

Bari mu bahanzi b’ibihe byose bakoze indirimbo yasubiwemo cyane, ariko cyane cyane ku ndirimbo bise ‘Jungle Boogie’.