Shaddyboo yihanangirije abamwibutsa ibikomere n’ahahise bifashishije izina yahoranye

Mbabazi Shadia  wamamaye nka Shaddyboo, umwe mu ba nyarwandakazi bamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yongeye kuvuga ku rugendo rwe rw’ubuzima ndetse n’impamvu adashaka kongera kwitwa izina yahoranye mbere{Shaddyboo}, avuga ko rimwibutsa ibihe bikomeye n’ibikomere yanyuzemo.

Ubutumwa bwa Shaddyboo yanyujije kuri Instagram

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Shaddyboo yasabye inshuti, abo mu muryango ndetse n’abamukurikira guhagarika gukoresha iryo zina, ashimangira ko umuntu waryitwaga atakiri we kuko ubuzima bwe bwahindutse cyane.

Shaddybook ntakeneye abamwibutsa ibikomeye yanyuzemo
Shaddyboo yakunze kugaragara ari kumwe n’ibyamamare kubera kumenyekana kuri Instagram

Shaddyboo yatangiye kwamamara cyane hagati ya 2017 na 2020, ubwo Instagram yari iri mu mbuga zikoreshwa cyane n’ibyamamare byo mu Rwanda. Amafoto ye, imyambarire idasanzwe, uburyo yagaragaragamo ubuzima bwo ku rwego rwo hejuru ndetse n’ubutumwa yakundaga gutanga byose bigaherekezwa n’uburanga we buhebuje byatumye agira abakurikira barenga miliyoni.

Mu gihe benshi bamukurikiraga kubera ubwiza n’imyambarire, hari n’abamubonaga nk’umuntu udatinya kuvuga icyo atekereza. Ibi byatumye aba umwe mu banyarwandakazi bavugwaga cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho ibikorwa bye byakundaga gutangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Uretse Instagram, yaje no gukoresha izindi mbuga nka Snapchat na TikTok, bikomeza gutuma izina rye rimenyekana haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Ubuzima bwe bwite bwakunze kuvugisha benshi

Mu myaka ishize, ubuzima bwite bwa Shaddyboo bwagiye buvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru. Mu byakurikiwe cyane harimo umubano yagiranye na Meddy Saleh, umugabo bigeze kubana ndetse bakabyarana.

Amafoto ya Shaddyboo ni imwe mu ntaro yakoresheje ngo amenyekane

Nubwo bombi bigeze kubana mu bihe byashize, nyuma baza gutandukana, buri wese akomeza ubuzima bwe. Mu bihe bitandukanye, Shaddyboo yagiye agaragaza urukundo afitiye abana be ndetse anavuga ko ari bamwe mu bamutera imbaraga zo gukomeza guharanira ubuzima bwiza.

Abana be bagiye bagaragara kenshi mu butumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga, aho akunze kugaragaza ko uburere bwabo n’ejo hazaza habo biri mu bintu ashyira imbere.

“Uwo muntu sinkiri we”

Mu butumwa bwe buheruka, Shaddyboo yavuze ko amaze igihe asaba abantu kutamwita izina ryahoze rimuranga kuko rifitanye isano n’ibihe ashaka gusiga inyuma.

Yavuze ko yamaze guhinduka haba mu mitekerereze, mu mibereho ndetse no mu ntego z’ubuzima bwe.

Yagize ati:

“Ndasaba abantu guhagarika kunyita iryo zina. Uwo muntu yaragiye. Sinkiri we. Narahindutse kandi nabivuze inshuro nyinshi.”

Shaddyboo yavuze ko gukomeza kwibutswa uwo yari we mbere bimugarurira amarangamutima n’ibikomere yifuza gukira no gusiga inyuma.

Yongeyeho ko ari na yo mpamvu hari abantu atakibasha gusubiza ubutumwa cyangwa telefoni zabo igihe bakomeje gukoresha izina adashaka kongera kumva.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Shaddyboo yasabye abantu kumurebera ku muntu yabaye we uyu munsi aho gukomeza kumuhuza n’ibyahise.

Yavuze ko urugendo rwo gukira ibikomere no kwiyubaka ari ingenzi kuri we, bityo ko akeneye ko abantu bubaha icyo cyifuzo.

Ubutumwa bwe bwakurikiwe n’ibitekerezo byinshi by’abamukurikira, bamwe bamushyigikira bavuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo guhindura ubuzima bwe no gutangira igice gishya, mu gihe abandi bagaragaje ko byari ubwa mbere bamenye ko hari izina adashaka kongera kwitwa kubera amateka aryibitseho.

Muri iki gihe, Shaddyboo akomeje kuba umwe mu banyarwandakazi bafite ijambo rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ubutumwa bwe buheruka bugaragaza ko, n’ubwo kwamamara bishobora kuzana ibyiza byinshi, hari n’ibikomere umuntu ashobora gukomeza kwikorezwa n’amateka y’ubuzima bwe bwite.