Mutesi Jolly yariye karungu! Ibye na Bebe Cool yabishyizemo abanyamategeko

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda mu 2016 yariye karungu nyuma y’amakuru yamuvuzweho atangajwe n’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Bebe Cool ushinja Jolly ubutekamutwe n’ubujuru.

Bebe Cool yifashishije urubuga rwa X avuga ko Mutesi Jolly yamutuburiye yitwaje izina rya Leta y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal ariko ntiyavuga ingano y’amafaranga yaba yaratswe na Jolly. Bebe Cool akomeza avugako afite ibimenyetso ndetse yiteguye no kubishyira hanze bigaragaza ko ari Jolly n’undi mukobwa bivugwa ko ari inshuti ye imyirondoro ye itagaragajwe bakomeje gutuburira abantu cyane ko Bebe Cool avuga ko hari n’abandoi batuburiwe harimo n’umugande watuburiwe akanahura na Jolly imbonankubone.

Nyuma y’ayo makuru n’andi yayashamikiyeho agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagaragaza ko bizeye ibyo Bebe Cool yavuze ndetse hakaba hari n’abatangiye kwibasira Jolly bamusebya, Ku ruhande rwa Jolly yashyize ubutumwa kuri X agaragazako ibyo Bebe Cool yamuvuzeho amuharabika yabihaye agaciro ndetse akaba yamaze kubishyikiriza abanyamategeko be ngo babikurikirana.

Mu butumwe bwe, Jolly yagize ati: “Ku baturage bose,

Ndashaka kubamenyesha ko ntirengagije ibirego byatangajwe na Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool. Mu rwego rwo kwemeza ko iki kibazo gikurikiranwa kandi kigakemurwa mu buryo bukwiye kandi bwubahiriza amategeko, namaze kugishyikiriza abajyanama banjye mu by’amategeko kugira ngo bagikurikirane.

Murakoze”.

Jolly yamaze kugeza ikibazo cye ku bavoka

Mutesi Jolly mu rwego rwo guca amazimwe no kugaragaza ukuri kubimuvugwaho ayaba yamaze kugeza ikibazo cye  ku kigo cy’abavoka (law firm) cyo muri Uganda kizwi nka Mbidde & Co. Advocates  kiyoborwa na Fred Mukasa Mbidde, uzwi kandi nka Mukasa Mbidde. Gitanga serivisi z’amategeko zirimo kunganira abantu n’ibigo mu nkiko, gutanga inama mu by’amategeko, gutunganya amasezerano, n’ibindi bikorwa by’amategeko kugirango gikurikirane ikibazo cye .