Filime Michael, ishingiye ku buzima bw’umuhanzi w’ikirangirire Michael Jackson, ikomeje kwandika amateka mashya mu ruganda rwa sinema ku Isi nyuma yo kuba filime yinjije amafaranga menshi kurusha izindi zakozwe zivuga ku buzima bw’umuntu ku giti cye.
Iyi filime yakozwe na Lionsgate yasohotse ku wa 24 Mata 2026, aho kugeza ubu imibare igaragaza ko imaze kwinjiza amafaranga arenga miliyoni 977 z’Amadolari ya Amerika.
Ibi byatumye irenza filime Oppenheimer yasohotse mu 2023, yari isanzwe ifite aka gahigo nyuma yo kwinjiza arenga miliyoni 976 z’Amadolari ndetse ikaza no kwegukana igihembo cya Oscar.
Michael yagarutsweho cyane kuva igitangazwa bwa mbere, cyane cyane kubera uburyo yerekana amateka n’ubuzima bw’uwafatwaga nk’umwami w’injyana ya Pop ku Isi.
Ikindi cyakuruye amatsiko ni uko Jaafar Jackson wakinnye yigana Michael Jackson asanzwe ari mwishywa we, kuko ari umuhungu wa Jermaine Jackson—umuvandimwe wa Michael banahuriye mu itsinda ryamamaye rya Jackson 5.
Iyi filime yayobowe na Antoine Fuqua, iza isohoka nyuma y’imyaka irenga 16 Michael Jackson yitabye Imana. Kuva yatangira kwerekanwa, yakomeje kwakirwa neza ku Isi yose ku buryo inzobere muri sinema zivuga ko ishobora kurenga miliyari imwe y’Amadolari mu gihe cya vuba.
Abakunzi ba sinema n’umuziki bakomeje kuyifata nk’umwe mu mishinga ikomeye yakozwe mu guha icyubahiro umurage wa Michael Jackson no kongera kwibutsa Isi uruhare yagize mu muziki.

