Davido yavuze ingano y’amafaranga akoresha buri kwezi, avuga ko kuba icyamamare bihenze cyane

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, David Adeleke, uzwi ku izina rya Davido, yatangaje ko ubuzima bwo kuba icyamamare ku rwego mpuzamahanga busaba amafaranga menshi, agaragaza ko buri kwezi akoresha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200.000 na 300.000 by’amadolari ya Amerika, angana na miliyoni 300 kugeza kuri miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Davizo yavuze ku kayabo k’amafaranga akoresha buri kwezi

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Davrel, umwe mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yasobanuye ko ayo mafaranga ari ayo akoresha ku giti cye gusa, atarimo ayo umugore we Chioma Adeleke cyangwa abandi bagize umuryango we bakoresha.

Yagize ati: “Nkoresha hagati ya 200.000 na 300.000 by’Amadolari buri kwezi, kandi ayo mafaranga ntarimo ibyo umugore wanjye akoresha cyangwa abandi bagize urugo rwanjye.”

Davido yongeyeho ko ayo mafaranga atabariwemo ibyo ashoramo mu kugura imodoka zihenze, imitako y’agaciro n’ibindi bikoresho bihenze bikunze kuranga ubuzima bw’ibyamamare.

Uyu muhanzi yavuze ko kuba umuntu uzwi ku rwego mpuzamahanga bifite ikiguzi cyabyo, kuko bisaba guhora ushora amafaranga mu mutekano, ingendo, itsinda rigufasha mu kazi, kwita ku isura yawe, imyambarire, ibikorwa byo kwamamaza ndetse n’ibindi bikorwa bifasha gukomeza izina n’umwuga.

Davido ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika no ku Isi, aho amaze imyaka irenga icumi ari ku isonga mu muziki wa Afrobeats. Indirimbo zirimo Fall, If, FEM, Unavailable na Feel zamufashije kwagura isoko rye ku migabane itandukanye.

Uretse umuziki, Davido azwi no gushora imari mu bucuruzi butandukanye ndetse no kuba umwe mu bahanzi ba Afurika bakunze kwinjiza amafaranga menshi binyuze mu bitaramo, amasezerano yamamaza ibigo bikomeye n’imbuga zicururizwaho umuziki.

Ibi yabitangaje mu gihe hakomeje kuganirwa ku buryo abahanzi bakomeye bo muri Afurika barushaho kubona amafaranga menshi, ariko na none bakagaragaza ko gukomeza urwego bagezeho bisaba ishoramari rinini mu buzima bwabo bwa buri munsi no mu mwuga wabo.