Umuhanzikazi Taylor Swift yagaragaje agahinda gakomeye nyuma y’urupfu rw’icyamamare muri muzika ya Country, Dolly Parton, wapfuye ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, afite imyaka 80. Urupfu rwa Parton rwatumye ibyamamare bitandukanye ku isi byihutira kumwibuka no gushimira uruhare yagize muri muzika n’ubuzima bw’abantu benshi.

Swift, uri mu bahanzi bakomeye bo muri iki gihe kandi na we ufite inkomoko ikomeye muri muzika ya Country, yavuze ko kubona isi idafite Dolly Parton bisa n’ibintu bidashoboka. Mu butumwa yatanze nyuma y’urupfu rwe, Swift yagize ati: “Isi idafite Dolly ntabwo yumvikana nk’ikintu gishoboka, nyakuri cyangwa gikwiye.”
Swift yakomeje ashimangira ko nubwo Parton atakiriho, umurage we utazigera usibangana. Yavuze ko uburyo Parton yakoresheje ubuzima bwe agirira neza abandi ndetse n’abantu benshi yahinduriye ubuzima, bizatuma ibyo yasize bikomeza kubaho igihe kirekire.
Mu kumwibuka, Swift yamwise umuntu wari ufite ubumuntu nyakuri n’imbaraga nyakuri, agaragaza ko Dolly yari umuntu washoboraga kugira umutima woroshye ariko akaba afite ubushobozi bukomeye bwo guhangana n’ibigeragezo no kugera ku byo yiyemeje.
Dolly Parton yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Taylor Swift
Umubano w’icyubahiro hagati ya Taylor Swift na Dolly Parton wari umaze imyaka myinshi. Parton yari umwe mu bahanzi bakuru bagize uruhare mu guharurira inzira abahanzi b’abagore bakiri bato , cyane cyane mu bijyanye no kwigirira icyizere, kwandika indirimbo zabo no kubaka amazina yabo.
Swift na we yabonaga Parton nk’umwe mu bantu b’ingenzi bagize uruhare mu gutuma abakobwa n’abagore bato bemera gukurikira inzozi zabo. Mu butumwa bwe bwo kumusezeraho, yashimangiye ko Dolly atari umuhanzi ukomeye gusa, ahubwo yari n’umuntu wagiraga abandi inama kandi akabatera imbaraga.

Dolly Parton yapfiriye i Nashville muri Leta ya Tennessee, afite imyaka 80. Abamuhagarariye bavuze ko yari amaze igihe gito ahanganye na kanseri, ndetse yapfiriye hafi y’abo mu muryango we.
Urupfu rwe rwakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bw’abahanzi n’ibyamamare barimo Taylor Swift, Beyoncé, Paul McCartney, Jane Fonda, Reba McEntire, Kacey Musgraves n’abandi benshi.

