“Uburezi butanga amahirwe ku rubyiruko” Kimwe mu byaranze ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Monica Geingos

Ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 26 Kanama,Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Monica Geingos, wahoze ari Umufasha wa Perezida wa Namibia akaba na Chancellor wa Kepler College, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama izwi nka Africa Mindset Reset Forum, baganira ku ruhare rw’uburezi no kubona amahirwe mu guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’urwa Afurika muri rusange.

Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Monica Geingos byibanze ku buryo uburezi bufite ireme, ubumenyi n’amahirwe angana byafasha urubyiruko kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’ibihugu by’Afurika.

Monica Geingos ari i Kigali mu gihe habaga inama ya Africa Mindset Reset Forum, inama nyafurika y’iminsi ibiri yabaye ku wa 25 n’iya 26 Kanama 2026, yateguwe na African School of Governance (ASG). Iyi nama yahuje abayobozi, abashakashatsi, abikorera, abanyapolitiki, urubyiruko n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo baganire ku buryo Afurika yakwihindurira imitekerereze n’imikorere kugira ngo yihutishe iterambere.

Perezida Kagame na Monica Geingos baganiriye ku iterambere ry’uburezi

Mu biganiro bya Perezida Kagame na Monica Geingos, uburezi bwagaragajwe nk’imwe mu nzira z’ingenzi zo guha urubyiruko ubushobozi bwo kwihangira ejo hazaza.

Kuva Monica Geingos yagirwa Chancellor wa mbere wa Kepler College muri 2024, yashimangiye ko uburezi bugomba kurenga gutanga impamyabumenyi gusa, ahubwo bugaha urubyiruko ubumenyi rushobora gukoresha mu kazi, mu bucuruzi no mu gukemura ibibazo biri mu muryango mugari.

Kepler College, ifite icyicaro i Kigali, yibanda ku burezi buha abanyeshuri ubushobozi bukenewe ku isoko ry’umurimo, cyane cyane mu bijyanye n’imiyoborere, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’indi myuga ijyanye n’akazi k’iki gihe. Iyi kaminuza ivuga ko intego yayo ari ugutegura urubyiruko rw’Afurika rufite ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’aho rutuye ndetse no guhangana ku isoko mpuzamahanga.