Nyuma y’urupfu rwa Dolly Parton ku wa 25 Kanama 2026, afite imyaka 80, umuryango we n’ikipe yamukoreraga batangaje ko igikorwa yifuzaga kuva kera kizakomeza, ariko noneho kigahinduka umunsi mukuru wo kwizihiza ubuzima n’umurage we.
DOLLYFEST: The Celebration of a Lifetime izabera mu mijyi ibiri ikomeye mu buzima bw’umuziki wa Dolly: Nashville muri Tennessee ndetse na London mu Bwongereza, mu mpera z’ibyumweru bibiri bikurikirana mu mwaka wa 2027. Amatariki nyayo, aho ibitaramo bizabera ndetse n’abahanzi bazitabira ntibiratangazwa.
Igishimishije ni uko iyi festival itari igitekerezo cyaje nyuma y’urupfu rwa Dolly. Yari yarayitekereje mbere, kuko yari iteganyijwe kuba muri Mutarama 2026, hafi y’isabukuru ye y’imyaka 80. Dolly ubwe yagombaga kuyobora igikorwa ndetse akanataramo, hamwe n’abandi bahanzi. Gusa gahunda yarahindutse ubwo Dolly yagiraga ibibazo by’ubuzima mu 2025, bituma igikorwa gisubikwa. Nyuma y’urupfu rwe, ikipe ye yafashe icyemezo cyo kukigarura mu buryo bunini, kigahinduka Iserukiramuco yo kwizihiza umurage we.
Danny Nozell, umuyobozi wa CTK Enterprises akaba n’umwe mu bantu bakoranye hafi na Dolly, yavuze ko DollyFest ari inzozi za Dolly kandi ko bashaka kuzishyira mu bikorwa aho kuzihagarika.

