Umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, witwa Hafidh Ameir Hassan, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, nyuma yo kurwara indwara y’umutima.
Urupfu rwa Hafidh Ameir rwatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, wavuze ko yapfiriye mu bitaro byo muri Zanzibar aho yari ari kuvurirwa. Yitabye Imana ahagana saa mbili za mu gitondo (8:00), nk’uko byatangajwe n’inzego za Leta.
Hafidh Ameir yari ari kuvurwa indwara ijyanye n’umutima ubwo yitabaga Imana. Amakuru aturuka muri Tanzania avuga ko yari ari kuvurirwa ku bitaro bya Emilio Mzena Memorial Hospital muri Zanzibar.
Visi Perezida Ndejembi yihanganishije Perezida Samia, umuryango we, inshuti n’abavandimwe ndetse n’Abanya-Tanzania bose muri rusange.
Hafidh Ameir Hassan yari muntu ki?
Hafidh Ameir Hassan yari umukozi w’umwuga mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’umuntu wari uzwiho kugira ubuzima bwite butagaragara cyane mu ruhame.
Yashakanye na Samia Suluhu Hassan mu mwaka wa 1978, mbere y’uko Samia atangira urugendo rurerure muri politiki. Bombi babyaranye abana bane, barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe. Umukobwa wabo, Wanu Hafidh Ameir, na we afite uruhare muri politiki ya Zanzibar.
Hafidh yari umuntu utajya agaragara cyane mu bikorwa bya Leta cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byatumye ubuzima bwe bwite butamenyekana cyane ugereranyije n’ubw’umugore we, watangiye kuyobora Tanzania nk’Umukuru w’Igihugu mu 2021.

