Perezida Kagame yaganiriye na Boris Johnson,Ministre w’Intebe w’Ubwongereza

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, baganira ku ngingo zirimo ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwonereza mu kwakira abimukira baba muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Minisitiri w’Intebe Johnson ari mu Rwanda aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagize umuryango wa Commonwealth, CHOGM.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter ko “abayobozi bombi bagiranye ibiganiro ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, harimo n’ubufatanye buheruka gushyirwaho umukono bujyanye n’abimukira no guteza imbere ubukungu.”

Ku wa 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu, rwemera kwakira abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

Ku wa Gatatu tariki 14 Kamena nibwo indege ya mbere itwaye abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, yari itegerejwe i Kigali.

Byaje gutangazwa ko umwe mu bantu bagombaga koherezwa mu Rwanda, Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR) rwahagaritse by’agateganyo ko ajyanwa mu Rwanda. Bagenzi be nabo bahise baboneraho, ndetse urukiko rubyemeza uko.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aheruka kuvuga ko u Rwanda rwiteguye kuzakira aba bimukira igihe cyose bazahagerera.

Yagize ati “Ntabwo twaciwe intege n’ibi byemezo. U Rwanda rushyigikiye byuzuye ko ubu bufatanye bushyirwa mu bikorwa. Uburyo abantu barimo gukora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga ntabwo byakomeza kuko birimo gutera benshi ibyago bitavugwa.”

“U Rwanda rwiteguye kwakira abimukira ubwo bazaba bahageze, bakazahabwa umutekano n’amahirwe mu gihugu cyacu.”

Abo bimukira bajya mu Bwongereza ahanini baturutse mu Bufaransa, bakanyura mu bwato buto mu nzira izwi nka Englisha Channel.

Ni uburyo bugirwamo uruhare n’abantu bambutsa aba baturage mu buryo bahinduye ubucuruzi, ku buryo u Bwongereza n’u Rwanda bivuga ko bikwiye guhagarara. Aya masezerano afatwa nk’uburyo bwatanga umusanzu muri urwo rugendo, kuko gahunda zisanzwe zashyiriweho gufasha abimukira “butagikora”.

Mu bagarukwaho ko badashyigikiye iyi gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza harimo n’Igikomangoma Charles, umuragwa y’ingoma y’ubwami bw’u Bwongereza n’ubuyobozi bwa Commonwealth.

Ntabwo aragira icyo abivugaho ku mugaragaro, ahubwo hagenderwa ku makuru byitwa ko aturuka mu bantu be ba hafi.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko Minisitiri w’Intebe Johnson azagirana ikiganiro na Prince Charles, mu Rwanda .

Ubwo Johnson yemezaga ko bazahura bagasangira ibya mu gitondo, ntabwo yavuze niba ingingo y’abimukira iri mu zo bazaganiraho.