Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Bénin Romuald Wadagni

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu yakiriye mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri rw’akazi mu Rwanda.

Perezida Wadagni yakiriwe na Perezida Kagame mu muhango wabereye muri Village Urugwiro, aho yatangiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Bénin muri Gicurasi 2026.

Uru ruzinduko ruri kuba mu gihe ibihugu byombi bikomeje guteza imbere umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubukungu, ishoramari, imiyoborere, iterambere ndetse n’ubufatanye hagati y’ibihugu by’Afurika.

Romuald Wadagni yabaye Perezida wa Bénin nyuma yo gutorwa mu matora ya Perezida yabaye ku wa 12 Mata 2026, maze arahira ku wa 24 Gicurasi 2026 mu muhango wabereye i Cotonou.

Mbere yo kuba Perezida, Wadagni yari amaze imyaka hafi icumi ari Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Bénin, umwanya yatangiyeho mu 2016. Yabanje no gukora mu kigo mpuzamahanga cy’ubugenzuzi n’ubujyanama mu by’imari cya Deloitte.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umubano na Bénin wakomeje kugaragaza ibikorwa by’ubufatanye. Mu gihe cy’irahira rya Perezida Wadagni muri Gicurasi, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yari ahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wabereye i Cotonou.

Mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri, Perezida Wadagni azagirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda ku ngingo zirebana n’umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Biteganyijwe ko ibiganiro bizibanda ku buryo bwo kurushaho guteza imbere amahirwe y’ubufatanye n’inyungu z’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Perezida wa Bénin mu Rwanda kandi ruje nyuma y’uko ibihugu byombi byagiye bigaragaza ubushake bwo gukomeza ubufatanye mu iterambere, ishoramari n’indi mishinga ihuza Afurika y’Iburasirazuba n’Afurika y’Iburengerazuba.

Perezida Kagame na Perezida Wadagni kandi baraganira ku bibazo by’ingenzi bireba Afurika, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.