Ni iki mu byukuri cyeguje aba meya n’ababungirije?

Abayobozi b’Akarere ka Musanze, Karongi, ababungirije  na ba V/Mayor ba Ngororero  beguye ku mirimo yabo kubera impamvu zabo bwite abandi ni imyitwarire mibi.

Njyanama y’akarere ka Musanze yatakarije ikizere abayobozi b’akarere barimo umuyobozi wako, Habyarimana Jean Damascene n’abamwungirije bombi ibeguza ku mirimo yabo.

Aba begujwe kandi barimo uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ndabereye Augustin uherutse gutabwa muri yombi n’’Urwego rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we.

Njyanama yavuze ko yeguje umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene kubera imyitwarire mibi irimo ruswa mu masoko ya Leta n’imyubakire idakurikije igishushanyo mbonera na Serivisi mbi ku baturage.

Uwamariya Marie Claire wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho y’abaturage, we yandikiye njyanama asaba kwegura kuko atabashije gushyira mu bikorwa ibyo yari ashinzwe mu buryo bukwiye.

 Mu karere ka karongi n’aho Umuyobozi w’akarere Ndayisaba Francois n’abamwungirije bombi, Bagwire Esperance ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, na Mukashema Drocella ushinzwe imibereho y’abaturage basabye Njyanama kwegura kubera impamvu zabo bwite.

Aba bayobozi kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Nzeri bandikiye ibaruwa Perezida wa Njyanama basobanura ubwegure bwabo.

Perezida wa Njyanama y’Akarere, Mutangana Frederic yahise atumiza inama ya Njyanama kugira ngo bige kuri ubu bwegure.

Mu karere ka Ngororero, Kuradusenge Janvier wari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho y’Abaturage na Kanyange Christine wari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere nabo bandikiye Njyanama basaba kwegura ku mirimo yabo.

Dr. Jean Paul Dushimumuremyi Perezida wa Njyanama avuga ko aba bombi bamwandikiye bamusaba kwegura, akavuga ko bagiye guterana nka Njyanama kugira ngo basuzume ubwegure bwabo.

Avuga ko Njyanama iba yaragaragarije nyobozi ibigomba gukorwa, bityo ko hari umuyobozi ubona adafite imbaduko zatuma ibyo bigerwaho agahitamo kwegura.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza, Habyarimana Jean Baptiste yeguye, akaba yandikiye Inama Njyanama ayimenyesha ubwegura bwe.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Shyaka Théobard yavuze  ko yakiriye ibaruwa yo kwegura ya Uwamariya Béatrice uyobora aka karere.

Yavuze ko mu gihe kitarambiranye haterana inama hagasuzumwa uko kwegura.