Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, mu gihe i New York hateraniye inteko rusange y’umuryango w’abibumbye.
Muri ibi biganiro, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yashimiye Guterres ku bufatanye bwiza bwaranze umubano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’umuryango w’abibumbye mu gihe amaze awuyobora .
Impande zombi kandi zaganiriye ku buryo bwo gukomeza no kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bikorwa n’ibyihutirwa bihuriweho, hagamijwe gukomeza gukorana mu buryo bufitiye akamaro impande zombi.
Ibiganiro ,byabaye mu gihe abayobozi b’ibihugu na za guverinoma bari i New York mu bikorwa bijyanye n’inteko rusange ya Loni, ihuriza hamwe abayobozi bo mu bice bitandukanye by’Isi mu biganiro ku bibazo mpuzamahanga n’ubufatanye hagati y’ibihugu.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibiganiro nk’ibi bigaragaza gukomeza imikoranire n’Umuryango w’Abibumbye, cyane cyane mu bikorwa byubakiye ku nyungu n’intego bihuriweho.
Ku wa 18 Nzeri 1962 ni bwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Loni. Impande zombi zifatanya mu nzego zitandukanye z’iterambere zirimo ubuhinzi, ku kurwanya ubukene, guteza imbere uburezi, uburinganire, ibyiciro by’urubyiruko, abagore, abafite ubumuga, impunzi n’abandi.

