Umunyamabanga Mukuru wa RIB yashimiye Cambodia anashimangira umubano hagati y’u Rwanda na Cambodia

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Col. (Rtd) Kabanda Kayigamba Pacifique, yashimiye Cambodia ku kwakira inama mpuzamahanga yiga ku kurwanya ubutekamutwe bukorerwa kuri murandasi, anagaragaza ko u Rwanda na Cambodia bifitanye ubufatanye mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Col. Kabanda yabigarutseho ubwo yari ahagarariye u Rwanda mu nama izwi nka International Conference on Combating Online Scams (ICCOS-2026) yabereye i Phnom Penh muri Cambodia ku wa 23 na 24 Nzeri 2026. Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Acting Together Towards Breaking the Chain and Eradication of Online Scams”, isaba ibihugu gufatanya mu guca no kurandura imiyoboro ikora ubutekamutwe kuri murandasi.

Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Mukuru wa RIB yashimiye Guverinoma ya Cambodia kuba yarakiriye iyi nama yahuje abayobozi n’inzego z’umutekano, ubutabera n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda na Cambodia bisanzwe bifitanye ubufatanye mu kurwanya ibyaha, by’umwihariko ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’icuruzwa ry’abantu. Ubu bufatanye bwagarutsweho mu gihe hakomeje kugaragara isano hagati y’ubutekamutwe bukorerwa kuri murandasi n’ibindi byaha bikomeye.

Col. Kabanda yavuze ko ubutekamutwe bwo kuri murandasi bugenda buhuzwa n’ibyaha by’imitwe y’abagizi ba nabi, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ikoreshwa ry’abantu ku gahato mu gukora ibyaha. Ibi bituma kurwanya iki kibazo bisaba ko ibihugu birushaho gusangira amakuru no gukorana mu iperereza.

Yasabye ko ubufatanye mpuzamahanga bwakongerwa imbaraga, cyane cyane mu gusangira amakuru afasha mu iperereza, gukorera hamwe mu gukurikirana imiyoboro y’abagizi ba nabi no gufata ababigiramo uruhare.

Ku munsi wa nyuma w’inama, ku wa 24 Nzeri 2026, Col. Kabanda Kayigamba yayoboye intumwa z’u Rwanda mu biganiro n’umuyobozi wa Commission for Combating Online Scams (CCOS) ya Cambodia, Santibindit Chhay Sinarith. Ibiganiro byabereye i Phnom Penh byibanze ku bufatanye no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kurwanya ubutekamutwe bwo kuri murandasi.