Bob Pettit, umwe mu bakinnyi bakoze amateka akomeye mu myaka ya mbere ya NBA, yapfuye afite imyaka 93. Yitabye Imana ku wa 23 Nzeri 2026, iwe mu rugo i Metairie, muri Louisiana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umuryango we watangaje ko yapfuye mu mahoro, gusa impamvu y’urupfu ntiyatangajwe.
Pettit yanditse amateka akomeye muri NBA kuko ari we mukinnyi wa mbere wahawe igihembo cya Most Valuable Player (MVP) kuva icyo gihembo gitangiye gutangwa. Yagitsindiye bwa mbere mu mwaka wa 1956, nyuma yongera kukegukana mu 1959.
Bob Pettit yakinnye imyaka 11 muri NBA, yose ayimara akinira ikipe ya Hawks, kuva ubwo ikipe yari ikiri Milwaukee Hawks kugeza ibaye St. Louis Hawks.
Mu myaka 11 yamaze muri NBA, yatoranyijwe muri All-Star buri mwaka, ibintu bigaragaza ubudacogora yagize mu mikinire ye. Yabaye kandi All-NBA First Team inshuro 10, ndetse aza no gutorwa muri All-NBA Second Team rimwe.
Mu 1955, mu mwaka we wa mbere muri NBA, Pettit yabaye Rookie of the Year, nyuma mu mwaka wakurikiyeho ahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza (MVP) cya mbere mu mateka y’iri rushanwa.
Yari umukinnyi wubatse izina cyane mu gutsinda amanota no gufata imipira ivuye ku kibaho. Mu mwuga we wa NBA, yageraga ku mpuzandengo y’amanota 26.4 kuri buri mukino, ndetse agafata imipira 16.2.
Pettit kandi ni we mukinnyi wa mbere mu mateka ya NBA wageze ku manota 20,000 mu mwuga we.
Yasoje gukina afite amanota 20,880, icyo gihe akaba ari we wari ufite menshi mu mateka ya NBA. Yaramaze kandi gukusanya imipira 12,849.
Ibi byatumye afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu gihe cye, cyane cyane ku mwanya wa power forward, umwanya yagize uruhare mu guhindura imikorere yawo.

